amp

Zelenskyy yatumiye Tshisekedi muri Ukraine 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Volodymir Zelenskyy wa Ukraine, yatumiye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo azasure igihugu cye.

Ni ubutumire yamuhaye ubwo bombi bagiranaga ikiganiro cyo kuri telefoni, ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025.

Zelenskyy abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko yashimiye Tshisekedi ku kuba igihugu cye cyarifatanyije na Ukraine imaze imyaka irenga ine mu ntambara n’u Burusiya, ndetse n’abaturage bayo.

Yakomeje agira ati: “Twaganiriye ku kamaro ko kugera ku mahoro, kubaha ubusugire ndetse no guteza imbere umubano wacu.”

Perezida Volodymir Zelenskyy yavuze ko muri iki gihe igihugu cye kiri mu ntambara n’u Burusiya hari uburanaribonye mu ikoranabuhanga cyungutse, ndetse ko cyiteguye kubusangiza RDC.

Yavuze kandi ko Ukraine yiteguye kugirana ubufatanye na Congo Kinshasa mu nzego zirimo imikoranire mu bya gisirikare, ikoranabuhanga mu by’ubuhinzi, ingufu, kwegereza ubuyobozi abaturage ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu guha abaturage serivisi.

Yunzemo ati: “RDC yabigaragajemo ubushake, kandi twemeranyije ko amatsinda yacu azakora ku bibazo byose bikenewe kugira ngo tugere ku bufatanye bwunguka.”

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *