Zerensky yasabye Trump kugenda bakajyana ku rugamba akamwereka intambara nyayo

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye byihutirwa izindi ntwaro nyinshi kugira ngo hirindwe ikibazo gikomeye gishobora kuvuka mu Burayi.

Zelensky yabwiye inama mpuzamahanga mu Budage ko “icyuho cy’intwaro” kizafasha u Burusiya gusa nkuko tubikesha BBC.

Ingabo za Ukraine zabuze amasasu kubera ko inkunga ikomeye ya Amerika yagiye yitambiikwa n’abashyigikiye uwahoze ari perezida Donald Trump mu nteko ishinga amategeko.

Perezida Zelensky yavuze ko yiteguye kuzengurukana na Trump ku murongo w’imbere w’urugamba. Ati: “Niba Bwana Trump azaza, niteguye kujyana na we ku rugamba. Bisobanura iki, intambara nyayo, ntabwo ari Instagram, intambara nyayo”.

Perezida Joe Biden yijeje Zelensky ubwo yamuterefonaga kuri uyu wa Gatandatu ko Amerika yiyemeje gushyigikira urugamba rwa Ukraine rwo kurwanya “igitero cy’u Burusiya”, nk’uko White House yabitangaje.

Biden yavuze kandi ko mu gitondo cy’uwo munsi ko “ingabo za Ukraine zahatiwe kuva muri Avdiivka nyuma y’uko abasirikari ba Ukraine bagombaga gukoresha neza amasasu kubera ko ibikoresho byagabanutse biturutse ku nteko idafata umwanzuro, bigatuma U Burusiya bwarabyungukiyemo mu mezi ashize”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *