Nyuma y’igihe gito Zilatan Ibrahimovic ageze muri Manchester United yatangiye kwicuza impamvu kuva kera na kare atigeze yisunga Jose Mourinho bitewe n’ubushobozi amubonamo.

Uyu musore yavuze ibyo mu gihe Man Utd irimo kwitwara neza mu ntangiro za shampiyona bitewe n’imipangire myiza y’umutoza ibintu ngo bimuha ikizere cy’uko ashobora no gutwara igikombe.
Ku mukino wa Man Utd na Man City uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 10 nzeli 2016 ni kimwe mu bintu byo Zilatan yitezeho gushimangira imikoranire myiza ye na Mourihno akaboneraho kwereka Pep Guardiola ko ashoboye.
Ashimangira ko umutoza we ari indashyikirwa, Ibrahimovic yavuze ko akwiye gushimwa ndetse anashimangira ko benshi mu bakinnyi bifuza gutozwa nawe ariko ntibabigereho.
Yagize ati” Mourinho ni uwo gushimwa,azi buri kimwe cyose mu gupanga no gutsinda imikino, ntacyo nishinja gusa icyo nicuza n’uko atabaye umutoza wanjye kuva kera na kare ariko no kuba antoza muri Man U nabwo ni icyemezo cyiza.”
Yakomeje agira ati”Ni nde utakwishimira gutozwa na we? Ndi mu ikipe ikomeye,abafana bakomeye,kandi ndifuza kugera ku ntsinzi.
Mu mikino yose Man United imaze gukina muri Shampiyona 2016-2017 uyu musore amaze kwigaragaza ndetse akaba ari mu basore bamaze gutsinda ibitego byinshi, ibintu byashimishije umutoza Mourinho akaba anamwizeyeho gutsinda ibindi byinshi nyuma yo kumuzanira Paul Pogba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


