Zimbabwe: Abanyemari barasaba Guverinoma kwigira ku Rwanda mu bijyanye no gutangiza bizinesi

Sangiza iyi nkuru

“Guverinoma ikwiriye gukura amasomo ku Rwanda, igihugu cya kabiri nyuma ya Mauritius mu koroshya ibijyanye na business muri Afurika,”iyi ni inama abanyemari bo muri iki gihugu bagira guverinoma yabo nk’uko tubikesha urubuga, newsday.co.zw
Igihugu cya Zimbabwe kiri ku mwanya wa 159 mu bihugu 190 mu bijyanye no koroshya ibijyanye na business nk’uko byemezwa n’icyegerayo ngarukamwaka cya Banki y’Isi, aho iki gihugu cyazamutseho imyanya 2 kikava ku mwanya wa 161 cyari kiriho mu 2016.
Mu gushyira ku rutonde ibihugu, Banki y’Isi isuzuma muri rusange ibintu 11 by’ingenzi birimo kubona icyemezo cyo kubaka, kubona inguzanyo, kurinda abashoramari bato, kwishyura imisoro, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, igiciro cy’umurimo n’ibindi..
Iyi nkuru ikaba ivuga ko Zimbabwe yagiye ihura n’ibibazo byo kureshya abashoramari kubera politiki n’izindi mbogamizi zibangamiye ibijyanye no gukora business mu gihugu.
Mu gutangaza ibyo bagezeho mu rugendoshuri bakoze mu Rwanda, urwego rw’igihugu rushinzwe ubucuruzi (Zimbabwe National Chamber of Commerce, ZNCC), rwari kumwe na Investiment Access Group, bavuze ko iyaba Zimbabwe yabashaga gukura ku Rwanda amasomo ajyanye no koroshya ibijyanye no gukora business ibintu byahinduka.
Iri tsinda ryashimye icyerekezo cya 2020 u Rwanda rwihaye mu rwego rwo kuzamura ubukungu bwarwo, aho ngo nubwo abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi, ingamba zirimo koroshya ibijyanye no gukora business no kwihuza n’ahandi hasigaye ku isi nk’igihugu kiri muri commonwealth byagize akamaro.
Mu yandi mavugurura bashimye yakozwe mu Rwanda harimo ishingwa ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, mu 2008 ndetse nyuma hagashingwa ibindi bigo bitandukanye.
Intego yo gushing RDB ikaba yari ukuzamura umusaruro w’umuturage mu mwaka ukava ku madolari 720 ukagera ku madolari 1200, kongera ibyoherezwa hanze y’igihugu, gukora ubuvugizi bugamije guhindura politiki z’ubukungu no guteza imbere isoko ry’umurimo.
ZNCC ikavuga ko ibi bigo byafashije u Rwanda guhuza serivisi no korohereza abashoramari.
Iragira iti: “Gufungura business mu Rwanda bitwara amasaha ari munsi y’atandatu nta kiguzi kandi wanabikora online.” Yongeraho ko hari urwego rushinzwe gukomeza kwita ku bashomari mu gukurikirana imishinga yanditswe, ndetse hakaba habaho n’umunsi wo guhura n’abashoramari hakumvwa ibyifuzo byabo.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyemari muri Zimbabwe, Victor Nyoni, nawe ashimangira ko Zimbabwe ikwiye kwigira ku Rwanda by’umwihariko ku kijyanye n’igihe bifata kugirango utangize business nshya.
Yatanze urugero rw ukuntu umuntu ashaka gufungura business muri Bulawayo, ariko ibyemezo bimwe bikamusaba kubikura muri Harare. Iki cyonyine ngo ni ikibazo ku koroshya business.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *