Zimbabwe igiye kwirukana impunzi z’Abanyarwanda zikiri yo

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Zimbabwe yatangaje ko impunzi z’Abanyarwanda ziri muri kiriya gihugu zigomba gutaha vuba zikajya gufasha abandi banyarwanda kubaka igihugu cyabo mu gihe bigaragara ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kubaka ubumwe, amahoro n’iterambere.
Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba leta muri kiriya gihugu, Prisca Mupfumira, mu mpera z’icyumweru gishize aho yavuze ko Abanyarwanda babarirwa mu Magana bari muri kiriya gihugu bagomba kuba bagarutse mu rwababyaye bitarenze ku itariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, impunzi z’Abanyarwanda, izo mu Burundi, DR Congo, Mozambique, Somalia ndetse na Ethiopia ziracyabarizwa mu nkambi y’impunzi iherereye mu bilometero amagana uturutse mu murwa mukuru wa kiriya gihugu, Harare.
Uyu muyobozi yavuzeko atari Guverinoma ya Zimbabwe igiye gushyira igitutu kuri izi mpunzi z’Abanyarwanda ngo zitahe, ahubwo ko bikubiye mu masezerano y’i Geneve mu Busuwisi yo mu kwezi kw’Ukwakira 2016 bigiye kubahirizwa, ayo masezerano akaba areba ku mpunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose ku isi.
Yagize ati “kuba impunzi si ikintu kigomba guhoraho, nabaye impunzi mu gihe igihugu cyacu cyari kikiri mu maboko y’u Bwongereza, ariko aho tuboneye ubwigenge twagombaga gusubira mu gihugu cyacu tubikesha UNHCR.”
Yakomeje avuga ko leta ya Zimbabwe igendeye kuri ayo masezerano izabasha gusubiza izi mpunzi iwabo mu Rwanda.
Imibare igaragaza ko impunzi z’Abanyarwanda zikiri muri kiriya gihugu zikabakaba muri 400, abenshi muri bo bakaba barahageze bahunga Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Gusa uyu muyobozi anagaruka ku mpungenge aba banyarwanda bagaragaza ku kijyanye no kugaruka mu Rwanda, aho usanga bavuga ko hari bamaze kugira imiryango n’imitungo muri kiriya gihugu bityo bakaba bavuga ko bigoye kubisiga bakagaruka mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCH, bigenera umunyarwanda utashye ku bushake imfashanyo ingana n’Amadolari y’Amerika 250 ku muntu mukuru n’150$ ku bana bakayaha buri wese ugize umuryango, aya mafaranga akaba ari abafasha gutangira ubuzima bushya, izi mpunzi zikaba zituzwa mu nkambi ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi.
Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi, MIDMAR ivuga ko hakiri impunzi z’Abanyarwanda zibarirwa mu bihumbi 280 zikiba mu bihugu bigera kuri 20 hirya no hino ku isi, umubare munini ukaba uba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biteganyijwe ko impunzi izarenza ku itariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka wa 2017, itaragera mu Rwanda itazaba icyemerewe gukomeza kwitwa impunzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *