Ishaka ritavuga rumwe na leta ya Zimbabwe, MDC(Movement for Democratic Change) yemeje ko Chamisa ari we uzayihagararira mu matora azaba muri iki gihugu, uyu mwaka. Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa kane, ku wa 1 Werurwe, 2018.
Chamisa yagizwe umuyobozi w’iri shyaka nyuma y’urupfu rwa Morgan Tsvangirai wahoze arihagarariye.
Uyu mugabo agiye kuzahatana n’umuyobozi w’igihugu w’inzibacyuho, Emerson Mnangagwa watowe nk’umukandida w’ishaka rya Zanu PF mu matora y’umukuru w’igihugu.
Joyce Kazembe, umuyobozi w’kigo cy’igihugu gishinzwe iby’amatora yatangaje ko abantu bamaze kwiyandikisha bazitabira amatora basaga miliyoni eshanu n’ ibihumbi magana atatu ariko ntiyatangarije itangazamakuru ukwezi amatora azaberamo.
Aya matora azaba abaye aya mbere nyuma y’imyaka 37 umukambwe, Robert Mugabe, yari amaze ku butegetsi by’igihugu cya Zimbabwe.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…
https://www.youtube.com/watch?v=ZV3J673uBCQ&t=29s
JD.Tuyizere/bwiza.com


