Zimbabwe : Perezida Mugabe yavuze abantu 2 bagomba kuvamo ugomba kumusimbura

Sangiza iyi nkuru

Perezida Mugabe wa Zibabwe yatangaje mu mpera z’icyumweru gishize ko mu minsi itarambiranye ahita atangaza ugomba kumusimbura ku ntebe y’ubuperezida hagati y’umugore ndetse na visi perezida.
Ibi yabitangaje kuwa Gatandatu mu nama yari yahuriwemo n’ibihumbi by’abanyagihugu biganjemo urubyiruko, yabereye mu mujyi wa Bindura uherereye mu bilometero 90 uturutse mu murwa mukuru Harare.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo yavuze yagize ati « Ndashaka gutanga umukandida wanjye ugomba kunsimbura, ariko akaba ari uwo mu ishyaka Zanu Pf ndetse akanagendera ku mahame ya ryo, uwo mukandida akaba agomba guturuka hagati y’umugore wanjye n’unyungirije. »
Ni mu gihe muri kiriya gihugu hakunze kurangwa impaka ku bijyanye n’imiyoborere, aho usanga abatavuga rumwe na leta basaba perezida Mugabe kuva ku butegetsi agaharira n’abandi ariko we akavuga ko nta kandi kazi yashobora gukora aramutse avuyeho byongeye ko ibyo akora akibishoboye.
Ibi bitangajwe mu gihe muri zimbabwe hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka utaha wa 2018, aho umugore we, Grace Mugabe ari we uhabwa amahirwe yo kumusimbura ku mwanya w’ubuperezida ariko na we akaba ari umwe mu bamushyiraho igitutu cyo kuvuga ugomba kumusimbura.
Nubwo perezida Mugabe yatangaje ko agiye kugaragaza ugomba kumusimbura, haracyari impungenge ko ashobora kongera akiyamamaza, dore ko hari n’abamushyigikiye ndetse ko nubwo yapfa n’umurambo we wakomeza ukayobora.
Uretse aba 2 bahawe amahirwe yo kuba bazavamo umwe uzasimbura perezida Mugabe ku mwanya w’ubuperezida, hari n’abandi bashyirwa mu majwi ko bashobora kuzapiganirwa uriya mwanya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko, ari ku butegetsi guhera igihugu cye cyabona ubwigenge mu 1980, akaba avuga ko ashobora no gukomeza kukiyobora kugeza ku ifirimbi ya nyuma.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *