Zimbabwe: Perezida w'Afurika y'Epfo yavugirijwe induru

Sangiza iyi nkuru

Ubwo igihugu cyari mu muhango wo gusezera kuri Robert Mugabe uherutse gutabaruka kuri Sitade y’Igihugu ya Harare kuri uyu wa 14 Nzeri, Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo yashatse gufata ijambo, abaturage bamuvugiriza induru.

Agera aho yagombaga gutangira ubutumwa bujyanye n’ikiriyo cya Robert Mugabe ubu uri mu ntwari za Zimbabwe, yakirijwe induru imwamagana yatewe n’ibitero byibasira ibikorwa n’imitungo by’abanyamahanga b’abirabura bibera mu gihugu ayoboye. Si ibikorwa gusa kuko hari n’abiciwemo.

Yatangije ubutumwa busaba imbabazi ku bw’urugomo rubera mu gihugu cye.

”  Mpagaze imbere yanyu nka mugenzi wanyu w’Umunyafurika, nicuza kandi nsaba imbabazi  ku byabaye mu gihugu cyange.” Cyril Ramaphosa.

Ibitero by’urugomo byatwaye ubuzima bw’abagera kuri 12. Byatumye Abanyanigeria bihimurira ku bikorwa by’Afurika y’Epfo mu gihugu cyabo kimwe na Zambia na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Byatumye kandi Abanyanigeria 640 baba muri iki gihugu bashakirwa uburyo bakivamo hifashishijwe indege ku buntu.

The South African/The New Vision

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *