Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017, nibwo hamenyekanye amakuru ko umugaba mukuru w’ingabo muri Zimbabwe, Constantino Chiwenga yeguye ku mwanya yari ariho, amakuru akaba avuga ko ashobora gutorerwa kuba Perezida wungirije w’igihugu.
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu Constantino Chiwenga ari nawe wari uyoboye ingabo zahiritse perezida Robert mugabe ku butegetsi aho yari amazeho imyaka 37, akaba yasabye abasirikare bakoranaga gukora ibishoboka byose bagahagarika amatiku akirangwa mu ishyaka Zanu-Pf riri ku butegetsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa Kabiri kandi, ni bwo igisirikare cya Zimbabwe cyatangaje ko ibikorwa byose bijyanye no gukura Mugabe ku butegetsi no kwimika undi muperezida mushya byarangiye kugeza ubu akazi gasigaye kakaba ari ako gushyiraho guverinoma n’abo bazakorana.
Uretse rero uyu musirikare watangaje ko avuye ku mirimo ye, amakuru avuga ko hari n’abandi bayobozi bo mu nzego zicunga umutekano zirimo na polisi bamaze kuva ku myanya bari bafite ariko bakaba bategereje guhabwa indi ikomeye muri leta ya (Crocodile) Emmerson Mnangagwa.

Igisirikare cya Zimbabwe cyakoze ibisa no guhirika ku butegetsi uwari perezida, Robert Mugabe w’imyaka 93 mu ijoro ryo kuwa 14-15, nyuma y’uko atangaje ko arekuye ubutegetsi, umwanya we ufatwa na Emmerson Mnangagwa ufite imikoranire ya hafi n’igisirikare cya Zimbabwe, ibi bikaba ari bimwe mu bigaragaza ko atangiye gufata abo barwananye akabahereza imyanya ikomeye muri guverinoma ye.
Kugez aubu, perezida Mugabe utarigeze agaragara mu irahira ry’uwamusimbuye, yamaze gufata ikierere akaba amenyereye muri Singapure aho avuga ko yasubiye kureba uko ubuzima bwe buhagaze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


