Zimbabwe: Umuhanuzi yakatiwe igifungo cy’imyaka 60 azira gusambanya ku ngufu umuyoboke we

Sangiza iyi nkuru

Umuvugabutumwa muri Zimbabwe witwa Admire Maurukira w’imyaka 29 y’amavuko, yakatiwe gufungwa imyaka 60, gusa akazafungwa 50 indi 10 akazayikoramo ibikorwa bifitiye igihugu akamaro nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya ku gahato uwari waje ngo amusengere (Deliverance)
Uyu muvugabutumwa akaba n’umuyobozi w’itorero, Five Fold Ministries ashinjwa ibyaha byo gusambanya abantu 5, kuri iyi nshuro yafatiweho akaba yarateye inda umugore w’imyaka 21 yarangiza akamugira inama yo kuyikuramo.
Uyu mugabo ukiri muto wiyitaga umuhanuzi, ngo yasambanyije uyu mugore ubwo bari bamumushyiriye iwe ngo amusengere amwirukanyemo imyuka mibi, yarangiza akamusambanya akanamutera ubwoba ko naramuka abivuze azamugirira nabi.
Uyu mugore waje kugaragaza ibimenyetso by’uko atwite, akaza kuvuga uko byagenze bityo uyu mugabo agatabwa muri yombi, iperereza na ryo rikerekana ko hari n’abandi yagiye asambanya muri ubwo buryo.
Uyu mugabo yahamijwe ibi byaha ndetse ahabwa iki gihano kuko yakoresheje izina ry’Imana mu gukora ibijyanye n’irari ry’umubiri we, byongeye akaba yarabanje guhakana aya makuru avuga ko bari inshuti ndetse ko bari basanzwe bakundana.
Urukiko rwavuze ko iyo baramuka babaye ari inshuti Atari kurindira kumusambanya ku ngufu ahubwo ko yari kureka akabanza agakira cyangwa akaba yarabikoze mbere byongeye uyu mugore akaba avuga ko batari babyumvikanyeho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *