Umushoferi w’ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli witwa Sirizani Batau yanyuze imitima ya benshi batuye muri Zimbabwe, abasomyi b’ibinyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yo gutabara abantu 8 bahiraga muri bisi (bus), bakavamo bose ari bazima.
Uyu mushoferi yagize ubu butwari ku wa 24 Ukuboza 2021 nyuma y’aho ikamyo yari atwaye yagonganye n’iyi bisi yari itwaye abagenzi benshi, ikamyo ye iragurumana, umuriro ufata n’iyi bisi.
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe bibivuga, Sirizani wabashije gusohoka muri iyi kamyo, yihutiye kwinjira muri bisi yakaga umuriro, kugira ngo arokore abo abashije bari bayirimo, akuramo 8.
Amafoto agaragaza Sirizani w’ibigango yambaye ikabutura ndetse n’isengeri, amaguru ye yahiye, bikaba byarabaye ubwo yatabaraga aba bagenzi.
Perezida wa Zimbabwe, Emerson Mnangagwa nyuma yo kumenya iyi nkuru, kuri uyu wa 26 Ukuboza 2021 yatangarije kuri Twitter ko Guverinoma izamuha ishimwe ry’ubutwari yagiriye muri iyi mpanuka.
Perezida Mnangagwa muri ubu butumwa buherekejwe n’ifoto y’uyu mushoferi, yagize ati: “Mureke mfate uyu mwanya nshimira Sirizani Butau watabaye abantu mu mpanuka yabereye muri Mutare. Nka Guverinoma, tuzamushimira ubwitange butizigama yagize.”


