Ku wa gatandatu, Moreblesing Ali, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ikomoka muri Zimbabwe yashyinguwe mu buryo bwa rwihishwa kandi aherekejwe na bake mu bavandimwe be.
Iyi mpirimbanyi ishyinguwe hashize hafi imyaka ibiri yishwe, uyu akaba yari umwe mu bayobozi batavuga rumwe ugize ihuriro ry’abaturage riharanira impinduka (Coalition des citoyens pour le changement.)
Kuva icyo gihe, umubiri we wagumye mu buruhukiro bw’ibitaro guverinoma, umuryango we wanze kumushyingura mbere y’irekurwa ry’umuyobozi mukuru n’umunyamategeko w’umuryango watawe muri yombi nyuma yo kuvuga ko Moreblessing yishwe n’abashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi rya Zanu-PF.
Kuba haragaragaye ubwitabire buke mu muhango wo gushyingura iyi mpirimbanyi, kimwe n’imirwano yagaragaye hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu guhe cyo gushyingura yagaragaje ugucika intege no gutatanya imbaraga kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Moreblessing Ali w’imyaka 46 yari yashimuswe muri Gicurasi 2022 ubwo yasohokaga mu kabari ko mu mujyi wa Chitungwiza aho muri Zimbabwe nyine.
Umurambo we waciwemo ibice, wabonetse mu iriba ryo muri ako gace nyuma y’ibyumweru birenga bibiri, bitera uburakari.
Mushiki we ati “mushiki wanjye ntabwo yishwe n’umuntu umwe. Yego birumvikana ko umwe mu bamwishe, Pius Jamba, ari mu buroko. Ariko bamwe mu bafatanyacyaha be bahora bidegembya nyuma. Kandi Ali yabayeho ubuzima busanzwe, yita ku bana be ndetse afasha abantu bose. Birababaje cyane. Igihano cy’igifungo kuri uyu mwicanyi wafunzwe cyari gito cyane kandi ntitwacyishimye.”
Bwiza.com



One Response
Zimbabwe: Yashyinguwe nyuma y’imyaka ibiri yishwe
Abasirikare frds bemere bumvikane m23 abaturage binzira karengane bareke gukomeza gupfa