nuwumuremyi_jeannine_musanze.jpg

Zimwe mu mpamvu batabashije gutsindira manda ya 2 ya ba meya

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’uturere bacyuye igihe ba Musanze, Rusizi, Rutsiro na Ngororero batsinzwe mu matora y’abajyanama rusange mu gihe cy’amatora yabaye ku wa kabiri itariki ya 16 Ugushyingo.

Nibura abayobozi 17 bari biyamamaje mu matora ariho bashaka manda ya kabiri.

Abananiwe gusubira mu myanya yabo ni; Jeannine Nuwumuremyi mu Karere ka Musanze, Ephreim Kayumba wa Rusizi, Godefroid Ndayambaje wayoboraga Akarere ka Ngororero na Emerance Ayinkamiye wo mu Karere ka Rutsiro.

Jeaninne Nuwumuremyi wayoboraga Akarere ka Musanze, ni umwe mu bayobozi b’uturere bayoboye igihe gito muri manda ishize, ariko yanatsinzwe mu matora ashize ku majwi 82 mu gihe babiri bari bamwungirije bongeye gutorwa.

Amakuru avuga ko yatangiye kwiyamamaza atinze, ariko na none yafatwaga nk’umuntu utorohereza itangazamakuru nk’uko byemezwa na bamwe mu banyamakuru bakorera mu gihugu.

nuwumuremyi_jeannine_musanze.jpg
Jeannine Nuwumuremyi wayoboraga Musanze

Usibye ibi, Akarere ka Musanze kari mu turere umukuru w’igihugu yanenze mu mwaka ushize twahoze twitwara neza mu mihigo ariko tukaba ari two dusigaye tuba utwa nyuma, yibaza by’umwihariko icyo akarere ka Musanze kabura ku buryo gasigaye kaza mu myanya ya nyuma.

Mu mihigo ya 2019/2020 Akarere ka Musanze, Nyabihu, Karongi na Rusizi ni two twabaye utwa nyuma.

Perezida Kagame yagaragaje ko mu nshuro nyinshi akunze kugera mu karere ka Musanze, akunze kugaragariza umuyobozi wako ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ibitagenda neza bakamwizeza kubikemura, gusa bikarangira bamutengushye.

Nuwumuremyi yagiyeho asimbura Jean-Damascène Habyarimana, wari wirukanwe na njyanama ndetse n’abamwungirije babiri. Habyarimana wari uri mu bibazo byinshi, birimo gukekwaho ibyaha yirukanwe mu nkundura y’iyegura n’iyirukanwa ry’abayobozi b’uturere batandukanye yo mu 2019 yiswe “Tour du Rwanda”.

Ephrem Kayumba wananiwe gutsindira kongera kuyobora Akarere ka Rusizi yari amaze imyaka itatu ari umuyobozi w’akarere. Yasimbuye Frédéric Harerimana wari watangiye manda y’ubuyobozi muri 2016.

Mu gihe cy’amatora yo ku wa kabiri, yashoboye kubona amajwi 50 gusa ku majwi 391 y’abatoye.

ephreim_kayumba.jpg
Ephrem Kayumba

Akarere ka Rusizi ni ko kabaye aka nyuma mu mihigo y’akarere iheruka ya 2019/2020.

Mu minsi yashize umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency international Rwanda) wakoze ubushakashatsi mu mujyi wa Kigali n’uturere twatoranyijwe twunganira uyu mujyi uko ari dutandatu.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Akarere ka Rusizi ariko kaza ku mwanya wa mbere mu kwaka ruswa abaturage, kugira ngo babashe kubona serivise.

Meya Kayumba Ephrem kandi mu mwaka ushize yigeze kuvugwaho ibibazo byo kwirukana abayobozi batavuga rumwe.

Abayobozi b’uturere babiri babashije gusoza neza manda yabo ya mbere ariko batabashije gutsindira manda ya kabiri ni abo mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ni Emérence Ayinkamiye w’Akarere ka Rutsiro na Godefroid Ndayambaje w’Akarere ka Ngororero.

Mu matora y’uyu mwaka ku rwego rw’abajyanama, bombi babonye amajwi 41 mu turere twabo.

chr1p34weaapcqj.jpg
Ayinkamiye Emérence wayoboraga Rutsiro

Akarere ka Rutsiro na ko mu mihigo y’umwaka ushize, 2019/2020 kaje ku mwanya wa 21 mu turere 30.

Muri 2019 uwari Visi Meya w’akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yanditse asaba kwegura ku mirimo ye naho umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere arasezera.

Ubwo yasuraga Akarere ka Ngororero muri Kanama haganirwa ku bibazo byugarije abaturage, bigaragara ko hari imbaraga nke mu kubikemurira ku gihe kandi nyamara ngo byagira ingaruka ku bayobozi n’imiryango, Guverineri Habitegeko yasabye abayobozi kwisubiraho.

Yasabye abayobozi guhindura imitekerereze kuko ari bwo abaturage bazabafatiraho urugero kandi bakabagirira icyizere, kugira ngo bigerweho avuga ko abayobozi bakwiye kwishyira mu mwanya w’umuturage ubangamiwe.

unnamed-13.jpg
Godefroid Ndayambaje yayoboraga Ngororero

Ahereye kuri gahunda ya Leta yo guha ishwagara abaturage bose bo mu Karere ka Ngororero bakajya bishyura kimwe cya kabiri cy’ikiguzi cyayo kugira ngo barumbure ubutaka, Guverineri Habitegeko yagaye uburyo ibyo akarere kakoze.

Yavuze ko hari abayobozi bakora nk’abacanshuro nyamara imikorere yabo izabahagama, avuga ko hari abayobozi birengagiza gukemura nkana ibibazo byugarije abaturage bibwira ko ahari ubwo bo babayeho neza bihagije, nyamara imibereho mibi y’abo baturage ishobora kuzabagiraho ingaruka mbi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *