Ikibazo cy’abagabo baryamana n’abakozi bo mu rugo, ni ikibazo cyugarije hafi isi yose kandi kikaba ari ikibazo gisa n’igikomeye kuko bituma ingo nyinshi zisenyuma.
Ku rundi ruhande ariko, biranagoye ko cyacika burundu kuko uko bukeye n’uko bwije humvikana amakuru ku bagabo bafashwe n’abagore babo basambana n’abakozi, abagore bahukana n’abata ingo, abicanye bapfa umugabo, abarwana ndetse no guhora mu manza kwa hato na hato.
Hano rero harizimwe mu mpamvu zituma abagabo baryamana n’abakozi babo bo mu rugo kabone nubwo baba batarusha ba nyirabuja uburanga.
- Kuba hari abagore bangira abagabo babo ko basana urugo
Hari aho usanga abagore bahorana umunaniro wenda bitewe n’akazi kenshi bityo ugasanga ntibagishimisha abagabo babo uko bikwiye.
Icyo gihe hari abagabo bajya gushakira bene ibyo byishimo ahandi ariko ntibirirwe bajya kure ahubwo bagahera ku bo babona hafi yabo (Abakozi).
- Kuba usanga abakozi bo mu rugo usanga bafite inshingano za ba nyirabuja
Hari abagore bakoresha abakozi bo mu rugo akazi kose bakibagirwa n’inshingano zabo ku babagabo babo.
Ugasanga abakozi nibo baba hafi ba shebuja kurusha uko ba nyirabuja babikora ku bagabo babo (Kumugaburiria, kumusasira, kumujyanira amazi muri dushe,…) abashakashatsi bavuga ko ubusanzwe ibi ari ibintu umugore yagakoreye umugabo we kuko amubona hafi ye cyane bityo akamwiyumvamo.
- Kuba umukozi akiri muto ugereranyije na nyirabuja bigatuma shebuja amwi
Hari abagabo bakunda abana bakiri bato, bene abo baba barabaswe n’irari no kutanyurwa bityo bagahora bumva agatima karehareha uko babonye umwana ukiri muto imbere yabo.
Bene aba bakozi usanga bishakishiriza ubuzima ndetse nta wundi mutwaro baba bafite uteri uwo gushaka amafaranga no gutera imbere. Usanga rero hari abagabo babyuririraho bagashaka kubigarurira.
- Gukoresha ibiyobyabwenge
Hari abagabo usanga ari abasinzi cyangwa banywa itabi mu ibanga ibi bikabatera gukora ibintu akenshi nta mutimanama bashyizemo cyangwa ubwenge bwinshi.
Bene aba bagabo usanga banatinyitse ku buryo batera ubwoba abo basambanyije cyangwa bakabizeza ibitangaza kugira ngo batazabibwira ba nyirabuja nubwo byanga bikamenyekana.
- Kuba abagore bajya muri misiyo bagatinda
Hari abagore bahora mu butumwa bw’akazi bityo ntibamenye ibibera mu ngo zabo.
Umugabo uba akeneye kwitabwaho n’uwo bashakanye iyo amubuze atangira gushakisha ubundi buryo yakwishima kabone nubwo byaba iby’akanya gato ariko ibyo byishimo akabibona.
Inama umuntu yatanga ni ukutayoborwa n’imibiri n’amarangamutima ndetse no kwifuza, aho umuntu ashobora kugutambuka imbere ukamubonamo ubwiza buruta uwo mwashakanye kandi nyamara uba waramushatse ubona nta wundi umuruta ku isi ya rurema.
Ibi kandi bijyane no kwihangana kuko niba umugore wawe akwitaho uko bikwiye ariko akabona impamvu ituma amara igihe runaka mutari kumwe, ntibivuze ko atazagaruka.
Abantu dukwiye kugira umutima wihangana bityo tukubaka imiryango myiza izina amatiku ashingiye ku gucana inyuma.


