Zimwe mu mpamvu zituma abagore baramba cyane kurusha abagabo

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bwerekana ko byibuze ku myaka umugabo n’umugore basaziraho hagomba kugaragaramo ikinyuranyo cy’imyaka itari munsi y’itanu ariko umugabo akaba ari we usaza mbere y’umugore. Ibi nyamara bigaragazwa mu gihe umugore ari we wakabaye asaza mbere kubera imirimo runaka yakoze hakaniyongeraho imvune ahura na zo mu gihe cyo kubyara.
Hatitawe ku mvune buri wese ahura na zo haba mu kazi akora ndetse no mu bundi buzima bwa buri munsi, imwe mu mpamvu itangazwa n’abashakashatsi ituma abagabo basaza mbere y’abagore ni ukuba abagabo benshi banywa inzoga n’itabi kurusha abagore, ibi bikaba ari bimwe mu bituma basaza kubera bigira ingaruka ku buzima bwabo.
Indi mpamvu itangwa ni ukuba abagabo nubwo bakora imirimo micye ugereranyuje n’bagore baba bakubiranye mu tuntu twinshi, usanga ngo imirimo abagabo bakora ari imirimo ivunanye ishobora gutuma ubuzima bwabo bujya mu kaga cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urugero rugaarukwaho ni nko gukora mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, kujya mu gisirikare, gutwara n’ibindi.
Uku gukora imirimo ivunanye ku bagabo, binaniza imikaya yabo ku buryo barinda basaza ha nyuma imbaraga zamara kugera igihe zigabanuka gahoro gahoro, zigahira zishirira rimwe mu gihe ku mugore zigabanuka gahoro gahoro bityo ugasanga abagabo imbaraga zibashiranye mbere bityo bagahita basaza.
ubu bushakashatsi bwerekana ko byibuze abagabo batangira guhangana na cya kibazo cyo gucika integer cyangwa gutangira kunanirwa bageze mu kigero kiri hagati y’imyaka 50-60 mu gihe ku bagore ari hagati y’imyaka 70-80.
Mu bijyanye n’ubumenyi bw’umuntu, umugore afite ubushobozi bwikubye 2 bwo guhangana n’ibishobora kwangiza uturemangingo tugize umubiri, mu gihe umugabo aba afite ayo mahirwe macye cyane.
Ibi bishatse kuvuga ko ku mugabo akaremangingo kamwe (gene) kagira icyo bita Koromozome (Chromosome) imwe mu gihe ku mugore akaremangingo kamwe kagira Koromozome 2.
Ibi ngo bituma mu gihe Koromozome imwe inaniwe cyangwa yangiritse, isigaye ibasha gukoresha imbaraga nyinshi ngo izibe cya cyuho mu gihe ku mugabo iyo ipfuye cyangwa inaniwe biba birangiye nta yishobora kuyisimbura. Ibi rero bikaba ari bimwe mu biza imbere bibasha gutuma umugabo asaza vuba kurusha umugore.
Indi mpamvu na none igendanye n’imiterere y’umubiri, ni uko umugore agira umusemburo bita Oestrogen ubasha guhangana n’imvune yose ahuye nay o ndetse n’umunaniro w’umubiri mu gihe umugabo we nta byo agira.ibi na byo bikaba ari umwihariko ku mugore utuma abasha kuba yaramba kurusha umugabo. Uyu musemburo kandi ubasha guhangana n’ibintu byibasira umubiri ndetse n’imyanda umuntu yagereranya n’uburozi ku buryo umugore agira umubiri ubasha no guhangana n’ibyorezo runaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bashakashatsi bakomeza bavuga ko umugabo n’umugore hari utundi turemangingo bahuza ariko bakaba batagira umubare ungana, aho nk’utuzwi nka testosterone tubasha gucunga imikorere y’umubiri haba mu mikorere y’imyanya ndangagitsina, imikorere y’ingingo zitandukanye z’umubiri, aho ku ruhande rumwe bishobora kugira ingaruka mu gihe ibaye nyinshi ku bagabo ikaba yakwangiza n’ubwonko n’ibindi.
Ibi bigaragza ko nubwo abantu bose, abagabo n’abagore bakwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora kugira ingaruka ku mubiri w’umuntu, ntibyabuza umugabo gusaza mbere kubera imiterere y’umubiri we karemano kandi nta n’ukundi ashobora kubyirinda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *