Ku isi habarirwa Miliyoni z’amoko y’inyamaswa n’udukoko, ari izigaragara ari n’izitagaragara n’amaso ku buryo uumuntu azibona hifashishijwe ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Muri ibyo biremwa byose, hari inyamaswa zagiye zigaragara cyane mu bitabo n’ahandi henshi zigaragara nk’izihariye kubera ubunini bwazo ndetse n’uburemere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hano hari urutonde rw’inyamaswa 10 nini kuruta izindi ku isi, aho zirangajwe imbere n’inyamaswa yo mu mazi izwi nka Blue Whale n’izindi
- Blue Whale

Ni ubwoko bw’inyamabere yo mu mazi, inini murizo yaba yarabayeho ikaba ari iyigze kugira ibilo bibarirwa hagati ya Toni 200 n’180.
Iyi nyamwaswa yo mu mazi magari ishobora kugira metero zigera kuri 30 z’uburebure, ikabaho imyaka hagati ya 80 n’110.
Iyi nyamaswa itungwa no kurya amafi n’udukoko two mu mazi. Uburebure bwa yo kandi bushobora guhindagurika bitewe no kuba ari ikigore cyangwa ikigabo.
- Elephant

Inzovu nini yaba yarabayeho mu myaka yashize, yagaragaye ku butaka bw’Afurika y’amajyepfo.
Iyi nzovu ya metero 7.6 z’uburebure ndetse na metero sizaga 3 z’ubugari, yapibaga Toni zisaga 6, bivuze ngo Blue Whale yari iyikubye inshuro zisaga 30 mu buremere.
Ni inyamabere nayo ikaba itungwa no kurisha ibyatsi byo mu gasozi ndetse ikaramba imyaka ibarirwa hagati ya 60 na 70.
- Hippopotamus

Imvubu, na yo ni imwe mu nyamaswa zo mu mazi. Ikunda koga ikaba tungwa n’ibyatsi byo mu gasozi ndetse n’imyaka yo mu mirima.
Imvubu nini yaba yarabayeho yari ifite hagati ya metero 2 n’inye z’uburebure, ikaba yari ifite ibiro hagati ya Toni 2 n’enye
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
- Rhinoceros

Iyi ni ingurube y’ishyamba. Irya ibintu birandukanye birimo udukoko ndetse n’ibyati.
Inyamaswa nini yo muri ubu bwoko yabayeho yari ifite uburebure bwa metero zigera kuri 4 n’uburemere bubarirwa muri toni hagati y’ebyiri n’eshatu.
- Colocodile

Ingona na yo ni inyamaswa yo mu mazi, ikaba ari imwe mu nyamaswa nini zabayeho, ingona nini yabayeho yari ifite uburebure bwa metero zisaga 6 n’uburemere busaga toni 2 ho gato.
Ingona itungwa n’idikoko duto two mu mazi no mu nkengero z’imigezi.
- Gaur

Iyi ni inyamaswa ijya kumera nk’intama yakuze cyane ariko ikagira umubyimba nk’uw’inka.
Iyi nyamaswa irisha ibyatsi byo mu gasozi, ikaba ikunze no kugaragara mu gihugu cy’u Buhinde, igira uburebure busaga metero 2 na toni zisaga 1.5 z’uburemere.
- Wild Asian Water Buffalo

Ubu ni ubwoko bw’imbogo zikunze kuboneka ku mugabane wa Aziya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi mbogo ya meterozikabakaba 3 z’uburebure, n’uburemere bwa toni zikabakaba muri 2, nay o iza kuri uru rutonde rw’inyamaswa ziremereye kandi nini mu ruhando rw’izindi nyamaswa ku isi.
Ubutaha tuzabagezaho inyamaswa nini hagendewe ku miryango yazo, yaba iy’ibiguruka, ibikurura inda n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


