Zimwe muri kata zakoreshejwe mu matora ya Miss Rwanda 2016 zatumye Umutesi Jolly atsinda

Sangiza iyi nkuru

Niyonzima Elier Sando arahamya ko mu matora ya Miss Rwanda aherutse kuba hari ruswa benshi bakunze kwita kata zakoreshejwe nawe kugira ngo Mutesi Jolly wayatsindiye atoranywe. Elier Sando wirinze guhita azishyira ahagaragara byatumye Bwiza.com isesengura uko Miss yatowe igaragaza bimwe mu byitwa ko ari kata zaba zarakoreshejwe kugira ngo Mutesi Jolly atoranywe n’ubwo ushinzwe kumwamamaza yatinye guhita azitangaza.

miss
Miss Rwanda 2016 amaze gutorwa

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Niyonzima Elier Sando yemeje ko mu matora ya Miss Rwanda 2016 yakoresheje kata kugira ngo atorwe. Avuga kandi ko atari ubwa mbere akoresheje izi kata kuko no ku matora ya Miss Kundwa Doriane yazikoresheje uwo yamwamamazaga agatsinda.
Niyonzima Elier ati “Abantu benshi bakunda kumbaza ngo kuki umuntu nyoboreye urugamba muri Miss Rwanda cyangwa mfashije muri Miss Rwanda atsinda… ariko nanjye ndemeranywa n’abemeza kata muri Miss Rwanda kuko nanjye nagiye nziko ariko nkabiterwa no kurengera ubuhanga bw’umukobwa mba nshaka ko atsinda. Utsinda aba akwiye gutsinda”
Sando
Niyonzima Elier Sando wamamaje Mutesi Jolly na Kundwa Doriane yemeza ko yakoresheje kata kugira ngo batorwe

Si aha gusa Niyonzima Elier yatangaje izi kata kuko no ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko habaye kata muri aya matora ndetse yemera ko nawe yazikoresheje.
ubutumwa bwa Sando
Ubutumwa Sando yashyize ku mbuga nkoranyambaga

Mu matora ya Miss Rwanda 2016 aherutse kuba hagaragaye ibintu bitatu bidasanzwe byatumye bamwe bakeka ko harimo izi ruswa abenshi bakunze kwita kata. Dore bimwe mu bintu 3 byigaragaje muri aya matora byatumye Miss Mutesi Jolly atsinda.

  1. Ba nyampinga baje kubazwa Mu itsinda rimwe na Jolly basabwe kwivuga mu rurimi bahisemo bakigera imbere, arinako Jolly nawe yabigenje akihagera ndetse ahitamo kwivuga mu cyongereza maze Judge arongera ati “ushobora kutwibwira?” Maze Miss ibisekuru abiva imuzingo.Bigaragara ko yamwibutsaga kata ivugwa kuko style yagombaga kumuhesha amanota yari ayiciye ku ruhande.
  2. Bakimara guhamagara bamwe, Jolly yavuye mubandi nawe atera intambwe yegera imbere asigara hagati y’abahamagawe n’abatarahamagarwa. Ibi birerekana neza ko yari aziko agomba guhamagarwa nk’ umuntu wari wabibwiwe, ahubwo atungurwa no kuba adahamagawe mbere.
mutesi
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly
  1. Umwe Muri ba nyampinga yahisemo gusubiza mu cyongereza ndetse abikora neza maze Judge Mike Karangwa ntiyanyurwa amubaza igitumye adasubije mu gifaransa. Iki kibazo nticyari giteganyijwe mubyagombaga kubazwa na cyane ko yakibajijwe yamaze gushimirwa ndetse yatangiye gusubira inyuma. Iki nacyo cyabashije kumutesha amanota kandi ritari itegeko ko umuntu ategekwa ururimi two kuvuga cg ngo abazwe impamvu atavuze urundi.

Uku kumutesha amanota byatewe n’uko uyu ariwe wari uri kurya isataburenge Mutesi Jolly bikaba byari muri gahunda yo kumunaniza kugira ngo adatambuka.
Mutesi Jolly yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Kundwa Doriane nawe wamamajwe na Niyonzima Elier Sando. Uyu akaba yemeza nawe yamukoreye kata.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *