Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu bihugu by’ibihanganye kugeza ubu byemerera abantu gushyingiranwa bahuje ibitsina, hari Leta zimwe na zimwe zasinye itegeko rirengera abapasiteri badashyigikiye iri tegeko. Muri izi harimo Leta ya Texas na Georgia ndetse n’iya Florida.
CBN yatangaje iyi nkuru ivuga ko nubwo iri tegeko ryasinywe bidahagije ko hari hakwiye ingamba z’umwihariko mu rwego rwo kurengera abantu atari abapasiteri gusa cyangwa amatorero mu bijyanye no gushyingira gusa.

Leta zasinye iri tegeko zivuga ko rigamije kurengera abapasiteri, amatdini n’amatorero, imiryango n’abakozi bayo kutabangamirwa cyangwa ngo bagirweho n’ingaruka mu gihe baba batemera gushyingira ababana bahuje ibitsina.
Abarebwa n’iri tegeko cyane bamwe mu bakozi b’Imana batangaza ko bishimishije kubona byibuze umuntu atazajya azira ko atakoze ibyo atemera.
Abavuga ibi bahamya ko iyi ari intambwe ishimishije yo kurinda ubwisanzure bw’amadini aho hutegekwa kubahiriza ibyita uburenganzira bwa muntu bigamije guhonyora amategeko y’Imana no kurenga ku mugambi w’Imana yavuze ko abazabana ari umugabo n’umugore.
Muri iki gihe hagenda hagaragara umuvuduko ukabije w’ibihugu mu kwemeza amategeko yemerera ababana bahuje ibitsina, ariko bikaba byarabaye agahomamunwa aho wumvaga hari n’amatorero yiyita aya gikristo, yemera gushyingira abatinganyi, mu gihe bihabanye n’amahame y’ijambo ry’Imana yanditse muri Bibiliya bakoresha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


