Mu gihe amatora yegereje mu gihugu cy’Ubugande, ni muri urwo rwego icyamamare Bebe Cool akomeje kugaragara yamamaza Perezida Museveni none n’umugore we Zuena yagaragaye asoma ifoto ya Museveni ikoreshwa mu kumwamamaza.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda,Museveni akomeje kugaragarizwa urukundo rudasanzwe na Bebe Cool, ndetse n’umuryango we ariko bikaba bivugwa ko Zuena yaba akunda Perezida Museveni kurusha uko umugabo we amukunda.

Ibi byagaragaye ubwo Zuena yagaragazaga ku mugaragaro urukundo akunda Perezida Museveni asoma ifoto ye ikoreshwa mu kumwamamaza.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare, nibwo iyo photo yiriwe icaracara ku mbuga nkoranyambaga Zuena asoma iyi foto y’uyu musaza Museveni umaze imyaka 30 ku butegetsi.
Zuena yasomye iyi foto, nyuma y’amagambo yari amaze iminsi ashyize ku mbuga nkoranyambaga yikoma abagende basebya umugabo we Cool ndetse n’abandi bahanzi birirwa bazenguruka bamamaza Perezida Museveni.

Amatora mu gihugu cya Uganda azaba ku italiki 18 Gashyantare 2016, ateye benshi amatsiko hibazwa uzegukana umwanya wa w’umukuru w’igihugu hagati ya Kiiza Besigye,Amama Mbabazi ndetse na Museveni dore ko buri wese akurura yishyira avuga ko ariwe ugiye kuyobora Uganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@bwiza.com


