Zuma tuzamukuzaho umunwa w’imbunda — Julius Malema

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo, Julius Malema, aravuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwihangana kwabo kuzarangira vuba bagakuraho guverinoma bakoresheje umunwa w’imbunda mu gihe ishyaka ANC riri ku butegetsi rikomeje gukoresha imbaraga z’umurengera mu guhosha imyigaragambyo yo mu mahoro.

Julius-Malema
Julius Malema ati: “Dufite ubushobozi bwo kwegeranya abantu bacu bakarwana”

Malema asanzwe ari umugaba mukuru wa Economic Freedom Fighters, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yashinze mu 2013 nyuma yo kwirukanwa muri ANC, aho yari akuriye urubyiruko rwayo.

Mu kiganiro Talk To Al Jazeera yagiranye n’umunyamakuru, Johan Hull, yabajijwe aho yumva intambara ye yo kurwanya Zuma izagera, anibutswa ukuntu mu 2014 yigeze gukangisha ko azatuma Intara ya Gauteng yigenga.

Malema yagize ati: “Dufite ubushobozi bwo kwegeranya abantu bacu bakarwana”

Malema kandi yakomeje avuga ko ishyaka ANC ryatsinzwe muri Johannesburg ndetse no muri Gauteng ariko aha bibye amajwi. Yakomeje avuga ko ariko muri uyu mwaka ibi batazabyemera.

Malema yavuze ko kimwe mu bigize impinduramatwara harimo kurwana kandi bitazabatera isoni gufata intwaro nibiba ngombwa bakarwana. Yagize ati: “Ubu butegetsi bugomba gusubiza mu mahoro ibyo dusaba kandi bugomba gusubiza bukurikije itegeko nshinga.”

201716894

Yakomeje avuga kandi ko nibaramuka basubije mu buryo bw’ubugizi bwa nabi nk’uko ngo babigenjeje mu kajyi ka Alexandra, kari hanze gato ya Johannesburg, ubwo abaturage bavugaga ko ibyavuye mu majwi ntaho bihuriye n’ibyo batoye, bakaba barohereje ingabo ngo zijye gukanga abaturage, noneho batazasubira inyuma. Yagize ati: “Zuma ntabwo azakoresha igisirikare mu kudukanga. Ntabwo dutinya igisirikare. Ntabwo dutinya kurwana. Tuzarwana” .

Umunyamakuru yasabye Malema gusobanura neza icyo ashaka kuvuga iyo avuga ngo barateganya gufata intwaro amubaza niba ibyo yumva ari byo, undi aramusubiza ati : “Uko ubyumva” . Umunyamakuru ati : “Murwanya guverinoma?”

Undi ati: “Yego nk’uko ubyumva. Ntabwo dutinya. Ntabwo tuzemera kugira guverinoma itatwubaha.”

Icyo mwamenya kuri Julius Malema ni uko ari umugabo ukiri muto w’imyaka 35 dore ko yabonye izuba ku itariki ya 03 Werurwe mu 1981, akaba yarashinze ishyaka Economic Freedom Fighters muri Nyakanga 2013 nyuma yo kwirukanwa mu 2012 mu ishyaka riri ku butegetsi, ANC, yahoze anabereye umuyobozi w’urubyiruko rwaryo.

MAC20 MALEMA POST011

Uyu mugabo kandi muri Werurwe 2010 no muri Nzeri 2011 yahamwe n’icyaha cyo kuvuga imbwirwaruhame y’urwango nk’imwe yakoze kuri Leon Mugesera mu Rwanda, arongera mu Ugushyingo 2011 nabwo ahamwa n’icyaha cyo kubiba amacakubiri muri ANC, maze nyuma yo guhabwa igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri muri Gicurasi 2010 ahita ahagarikwa mu ishyaka ANC mu gihe cy’imyaka 5.

Muri 2011 kandi yahamwe n’icyaha cyo kubiba urwango nyuma yo kuririmba mu ruhame indirimbo “Dubula iBunu” , bisobanura ugenekereje mu Kinyarwanda ngo “Rasa umu Boer” . Boers bakaba ari abazungu bakomoka ku Baholandi bakolonije Afurika y’Epfo kuri ubu bafatwa nk’abaturage ba Afurika y’Epfo, ubutegetsi bwabo mbere y’uko Mandela aba perezida bukaba bwararanzwe n’Ivanguraruhu ritazibagirana mu mateka y’abirabura bo muri iki gihugu ndetse no ku Banyafurika bose muri rusange.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *