Ikipe ya Barcelona yaciwe amande n’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) ishinjwa ko abafana bayo baranzwe n’imico irimo iy’ivangura rishingiye ku ruhu bakoreye ku kibuga cya Paris Saint-Germain (PSG) muri Champions League.
Ku wa kane tariki ya 18 Mata 2024, Barcelona yaciwe amande $26,600 na UEFA kubera insuhuzanyo y’Aba-Nazi n’ibimenyetso by’ivanguramoko byaranze abafana bayo mu mukino.
Ibi byabaye ku mukino ubanza wa kimwe cya kane kirangiza muri Champions League wari wahuje Paris Saint-Germain na Barcelona mu Cyumweru gishize.
Ubwo Barcelona yari yasuye PSG, abafana bayo baranzwe n’imico idakwiriye abakunzi ba ruhago, aho bagaragaye bakora ibimenyetso by’inkende, ibintu bigaragaza irondaruhu ndetse banacana imiriro muri sitade kandi bitemewe.
Si ibyo gusa, ahubwo aba bafana bari baturutse i Catalan baranzwe no gukoresha insuhuzanyo zakoreshwaga ni ishyaka ry’aba-NAZI mu Budage.
Ibyo bikorwa bakoze byatumye ikipe yabo ihita ihanwa na UEFA kugira ngo bibere abandi isomo.
Nyuma yo gucibwa amafaranga kandi, Barcelona yabujijwe kuzagurisha amatike mu mukino umwe utegurwa na UEFA mu mwaka utaha.
Barcelona kandi yategetswe kwishyura PSG ibyangiritse ku myanya y’abafana no gutanga amande y’inyongera angana $7.500.
Ikipe ya Barcelona yatsindiye i Paris ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa kimwe cya kane kirangiza ariko isezererwa ku mukino wo kwishyura nyuma yo gutsindwa ibitego 4-1iwayo.
Tanga igitekerezo