Intumwa zo mu rwego rwo hejuru z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kane zahuriye i Luanda muri Angola mu nama yari igamije gusuzumira hamwe ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo.
Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mu gihe iza RDC zari ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyemerejwe muri iriya nama.
Intumwa z’ibihugu byombi cyakora zahuye mu gisa nanone nko gutegura umuhuro wa ba Perezida Paul Kagame na mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi.
Aba bombi mu kwezi gushize kwa Gashyantare n’uku turimo kwa Werurwe bahuriye i Luanda na Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’ibihugu byombi washyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, bamwemerera guhura mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’amakimbirane ariho.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe n’ahantu Kagame na Tshisekedi bazahurira, gusa byitezwe ko bashobora guhurira i Luanda.
U Rwanda na Congo bimaze imyaka ibiri birebana ay’ingwe kubera amakimbirane amaze imyaka irenga ibiri abera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni umwuka mubi wageze ku rwego rw’uko Tshisekedi akangisha u Rwanda kurushozaho intambara mbere yo guhirika ubutegetsi buyobowe na Perezida Paul Kagame.
Kugeza ubu imirwano iracyajya mbere hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC n’inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kinshasa ishinja u Rwanda kuba ari rwo ruha ubufasha uyu mutwe, burimo ubw’ibikoresho n’ubw’ingabo.
Ni ibirego u Rwanda rwakunze guhakana, ahubwo rukagaragaza ko rutehwe impungenge n’imikoranire imaze igihe iri hagati y’Ingabo za RDC n’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa RDC.
U Rwanda kandi rwakunze gutanga umuburo w’uko nta muntu n’umwe ruzigera rusaba uruhushya rwo kurinda umutekano warwo, mu gihe cyose rubona ubangamiwe n’ihuriro rya FARDC na FDLR.
Hagati aho abakurikiranira hafi ibibazo by’ibihugu byombi babona nta musaruro ugaragara ibiganiro byamaze gutegurwa bizazane, bijyanye n’uko Kinshasa yarahiye ko itazigera iganira na na M23.
Ni mu gihe u Rwanda rushinjwa guha ubufasha uyu mutwe na rwo rwakunze kugaragaza ko ntaho ruhuriye na wo, ahubwo rugashimangira ko ibibazo ufitanye n’ubutegetsi bw’i Kinshasa bireba bo ubwabo nk’abanye-Congo.
Tanga igitekerezo