Ubuyobozi bw’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (DPGR), bwatangaje ko nta kibazo rifitanye na Polisi y’u Rwanda, nyuma y’uko abanyamuryango bayo mu ntara y’iburasirazuba bafashwe bakabanza kujyanwa mu ibazwa ubwo bari bitabiriye inteko rusange.
Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (DPGR), Hon. Dr. Habineza Frank ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa gatanu, tariki 29 Werurwe 2024 nyuma ya Kongere yabereye mu karere ka Karongi, ho mu ntara y’iburengerazuba.
Ati "Ubwo twakoraga Kongere mu ntara y’iburasirazuba, abanyamuryango 33 bari bayitabiriye baturutse mu karere ka Kirehe, bageze muri gare y’akarere ka Ngoma basanga Aba Polisi batatu, babategereje babatwara mu cyumba cy’inama, uwabafashe nyuma yaje kuvugana n’Umuyobozi wa Polisi mu karere amubwira ko hari itsinda ryavuye Kirehe yafashe undi amusubiza ko azi igikorwa bajemo. Nk’ishyaka twasanze nta Dosiye irimo ku buryo twayikurikirana."
Akomeza avuga ko Polisi y’Igihugu nta mugambi mubi yigeze igira wo kuba yagirira abanyamuryango b’Ishyaka (DPGR), ahubwo ko ibyakozwe byari mu nshingano za Polisi zo kuba bakurikirana igihe babonye amakuru.
Dr. Habineza yahamije kandi ko abayoboyoboke 4 b’ishyaka Green mu ntara y’iburasirazuba bari baburiwe irengero bajr kuboneka, kandi nta kibazo bafite.
Iyi nkuru tuyigarutseho, nyuma y’uko kuwa 22 Werurwe 2024 mu kiganiro Dr. Habineza yahaye itangazamakuru mu karere ka Ngoma, yari yatangaje ko hari abarwanashyaka ba DPGR bahohotewe n’aba Polisi.
Nyuma yo gufata uhagarariye iri shyaka ku karere ka Kirehe bakamwambika amapingu, avuga ko habayeho gukorana na Polisi y’Igihugu, bagasanga ibyakozwe byari mu nshingano zayo.
Si ubwa mbere ishyaka DPGR rihurira n’ibibazo mu ntara y’Uburasirazuba
Muri Kamena 2023, ubwo urubyiruko rwo muri iri shyaka rwari rwahuriye i Kayonza muri kongere yo ku rwego rw’Intara, ubuyobozi bw’imwe muri Hotel zaho, bwanze ko iyo kongere iba nyamara Hoteli yari yaramaze kwishyurwa 70% by’amafaranga yari yarasabye.
Icyo gihe byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’Ishyaka DPGR bwitabaza Meya wa Kayonza, Nyemazi Bosco; asaba iriya Hoteli kwemera ririya shyaka gukora kongere yaryo.
Tanga igitekerezo