Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, yagizwe umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe impeta n’imidari.
Uyu muyobozi mukuru w’Ingabo z’u Burundi kuri ubu, asimbuye kuri uyu mwanya Lt. General Godefroid Bizimana, uherutse gupfa, wari uri kuri uwo mwanya kuva muri Werurwe 2023.
Uyu bita “Chancelier des Ordres Nationaux” ayobora uru rwego munsi ya Perezida wa Repubulika ari nawe “Grand Chancelier des Ordres Nationaux”.
Serivisi z’umuyobozi w’uru rwego zishyikiriza perezida wa republika abakandida ku midari n’impeta by’igihugu, akaba ari we ubyemeza.
🇧🇮#Burundi Le general quatre etoiles Prime Niyongabo nomme Chancelier des Ordres Nationaux.
L'actuel Chef d'Etat Major General de l'armee -@fdnbbi- prend la place laissee par feu Lieutenant General de police Godefroid Bizimana qui exerçait ces fonctions depuis mars 2023.
🔴Le pic.twitter.com/HCbrO7M5ws
— Ikiriho (@Ikiriho) April 19, 2024
Tanga igitekerezo