Umunyamakuru Sandra Muhoza, wari ufungiye muri kasho y’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR) mu mujyi w’ubucuruzi Bujumbura kuva ku wa Mbere ushize, yimuriwe kuri uyu wa Kane nimugoroba muri Gereza Nkuru y’umurwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi. Amashyirahamwe y’abanyamakuru mu Burundi arasaba ko yarekurwa.
SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru ivuga ko yamenye ko umuryango w’uyu munyamakuru wamenyeshejwe ko yimuwe. Inzego z’iperereza nizo ziyemeje kwimurira Sandra Muhoza muri Gereza Nkuru ya Bujumbura izwi ku izina rya Mpimba.
Uyu munyamakuru akaba yari amaze iminsi itatu muri kasho y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (SNR) mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura.
Kuri uyu wa Kane ushize, imiryango itanu y’inzobere mu itangazamakuru harimo n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abagore na Maison de la Presse, iyobowe n’abagore, basabye irekurwa ry’agateganyo ry’umunyamakuru Sandra Muhoza.
Kuri iyo miryango, “impamvu yo kwamburwa umudendezo igomba kumenyeshwa kandi iperereza rigakorwa hubahirizwa amategeko. Kugeza ubu, nta tumanaho ryigeze rikorwa ku kibazo cya mugenzi wacu. Ni umunyamakuru wa kabiri ufunzwe mu Burundi. Undi munyamakuru w’umugore, Floriane Irangabiye, yakatiwe igifungo cy’imyaka icumi kuva muri Mutarama 2023.
Uyu watawe muri yombi muri Kanama 2022, agakatirwa imyaka icumi y’igifungo ku itariki ya 2 Mutarama 2023, yashinjwe ibyaha birimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gukorana n’imitwe y’inyeshyamba. Ubu afungiye muri Gereza Nkuru ya Bubanza (mu burengerazuba) kuva mu mpera z’Ukwakira 2023. Bagenzi be benshi bari bizeye ko bizagenda neza nyuma yo kujuririra urukiko rw’ikirenga ku itariki ya 11 Mutarama, ariko biba iby’ubusa.
Tanga igitekerezo