Kuri uyu wa Gatanu, ibisasu byaturikiye mu mujyi wa Iran aho amakuru avuga ko ari igitero cya Israel, ariko Tehran yahakanye ayo makuru ndetse igaragaza ko idafite gahunda yo kwihorera, igisubizo cyasaga n’aho gishingiye ku gukumira intambara mu karere kose.
Igitero gito hamwe n’igisubizo cya Iran byasaga nkaho byagaragaje akamaro k’imbaraga z’abadipolomate barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bahagarike intambara yeruye kuva aho indege zitagira abadereva za Irani na misile byibasiye Israel ku wa Gatandatu ushize.
Ibitangazamakuru n’abayobozi bo muri Iran basobanuye iturika rito ryumvikanye, bavuga ko ari ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwibasiye drones eshatu hejuru y’umujyi wa Isfahan muri Iran rwagati. Bavuze ko ibyabaye ari igitero cy ’"abacengezi", aho kuba Israel, bavuga ko atari ngombwa kwihorera.
Umwe mu bayobozi bakuru ba Irani yabwiye Reuters ko nta gahunda yo gusubiza Israel kuri iki kibazo.
Uyu muyobozi yagize ati: "Inkomoko y’amahanga y’ibyabaye ntiremezwa. Ntabwo twigeze tugabwaho igitero kivuye hanze, kandi impaka zishingiye cyane cyane ku gucengera kuruta gutera".
Jonathan Lord, ukuriye gahunda y’umutekano wo mu burasirazuba bwo hagati mu kigo New American Security, yagize ati: "bisa nkaho byerekana ko Iran ishaka kugabanya ingaruka z’igitero, ndetse wenda no kururutsa urwego ibintu byari bigezeho ihereye hano ".
Israel ntacyo yavuze ku byabaye ariko umufasha wayo Washington yemeje iki gitero.
Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, abajijwe ibyerekeye ibi inshuro nyinshi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Butaliyani, yavuze ko ntacyo yatangaza usibye kuvuga ko Amerika yiyemeje gushyigikira umutekano wa Israel ariko ko nta ruhare izagira mu bikorwa byo kugaba ibitero.
Umwuka mubi hagati ya Israel na Iran mu Burasirazuba bwo Hagati wakajije umurego mu gihe cy’amezi atandatu ashize intambara ya Israel na hamas itangiye muri Gaza, bituma abantu batinya ko intambara y’ibanga hagati y’abanzi imaze igihe ishobora kuvamo intambara yeruye.
Israel yari yavuze ko izihorera nyuma y’igitero cyo ku wa Gatandatu, ari nacyo gitero cya mbere cyagabwe kuri Israel kivuye ku butaka bwa Iran, kikaba kitarigeze gihitana abantu nyuma y’uko Israel n’abafatanyabikorwa bayo barashe misile na drone amagana byari byoherejwe na Iran.
Tehran yagabye icyo bitero mu rwego rwo gusubiza igitero cy’indege cya Israel cyo ku itariki ya 1 Mata cyasenye inyubako iri muri Ambasade ya Iran i Damas gihitana abasirikare benshi ba Irani barimo n’umujenerali wo ku rwego rwo hejuru.
Tanga igitekerezo