Umukinnyi w’umupira w’amaguru yapfiriye mu kibuga kuri uyu wa Kane, itariki ya 18 Mata 2024, nyuma yo gukubitwa n’inkuba. Mike Tshitenge, yapfiriye mu mukino wa shampionat ya Eufkin-Tshangu wahuje ikipe ye, AF Privaty na Unisport ku kibuga cya N’djili.
Uyu myugariro, w’imyaka 19, yakinaga muri iyi kipe ya AF Privaty muri Entente provinciale de football de Kinshasa (EPKIN). Ibi byago byabereye ku kibuga cya komini ya N’Djili, aho AF Privaty yari yakiririye Uni Sports.
Mu gihe umukino wari utangiye igice cy’isaha gishize ari 0-0, haje umuyaga ukaze. Muri ako kanya ni bwo inkuba yakubise mu kibuga, ikubita Mike Tshitenge. Undi mukinnyi uzwi ku izina rya Ba Kilos, yakomeretse gato.
Nk’uko amakuru abitangaza, myugariro ukiri muto wo hagati yahise ata ubwenge. Nubwo bagerageje kumuzanzamura, ubuzima bwe bwakomeje kumera nabi nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Yihutanwe ku Bitaro by’icyitegererezo bya N’Djili, ariko birangira apfuye nyuma y’amasaha make.
Ba Kilos, wagize amahirwe, yagaruye ubwenge nyuma yo kunywa amazi y’imvura.
Uyu mukinnyi Mike Tshitenge yitabye Imana akiri kuzamuka. Urupfu rwe rwinjije Isi ya siporo mu kababaro gakomeye muri repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Tanga igitekerezo