Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 19 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994.
1. Disikuru rutwitsi ya Perezida Sindikubwabo i Butare, isaba Abanyabutare “gukora” n’ishyirwaho rwa Perefe wo gushyira mu bikorwa Jenoside
Tariki ya 19/4/1994, Leta y’abicanyi yakuyeho ku mugaragaro Perefe Habyarimana Jean Baptiste wari waragerageje gukumira ubwicanyi muri Butare, n’ubwo nawe yahigwaga kubera ko yari Umututsi, imusimbuza intagondwa Sylvain Nsabimana. Uyu Nsabimana yari uwo mu ishyaka rya PSD. Yabaye perefe wa Butare, ayobora ubwicanyi hagati ya 19/4 kugera 17/6/1994. Yafatiwe muri Kenya 18/7/1997 aburanishwa n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda rwamuhamije icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka 18.
Perefe Sylvain Nsabimana yafatanije na Pauline Nyiramasuhuko, Shalom Arsène Ntahobali, Andre Rwamakuba, Sylvain Nsabimana, Alphonse Nteziryayo, Joseph Kanyabashi, Ladislas Ntaganzwa, Elie Ndayambaje, hamwe n’abasirikari barimo Major Tharcisse Muvunyi na Kapiteni Ildefonse Nizeyimana bari abayobozi mu ishuri rya gisilikare I Butare ryitwaga ESSO, gutsemba Abatutsi bo muri Butare.
Uwo munsi nibwo Perezida wa Leta y’abicanyi Theodore Sindikubwabo yahamagariye abanyabutare kurimbura Abatutsi: Leta y’abicanyi yashyize ingufu mu gukangurira abaturage kwica Abatutsi. Mu ijambo rye, Sindikubwabo yahamagariye abaturage kwitabira ubwicanyi, ntibabe ba “Ntibindeba”. Nyuma yaho, abasirikare bafatanyije n’Abahutu bo mu mutwe w’Interahamwe bishe abasiviri benshi b’Abatutsi bari batuye I Butare hamwe n’impunzi zari zaturutse mu tundi turere tw’u Rwanda.
Mu bitabiriye uwo muhango wo gushyiraho Perefe mushya, hari abagize guverinoma y’abicanyi, bari basangiye ibitekerezo byo gutsemba Abatutsi, nka Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper na Pauline Nyiramasuhuko.
Nyuma ya disikuru ya Sindikubwabo Abatutsi batangiye kwicwa mu mujyi wa Butare no muri Komini zose z’iyo perefegitura.
I Kigali, uwo munsi Abasirikari ba Leta y’abicanyi bateye ibisasu kuri sitade Amahoro hapfa abantu 19 bari barinzwe n’ingabo za MUNUAR.
2. Abatutsi biciwe mu Murenge wa Ngoma, Komini Kigembe, Butare
Umurenge wa Ngoma ubarizwa ubu mu Karere ka Nyaruguru ariko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yabarizwaga muri Komini Kigembe yayoborwaga na Burugumesitiri SEMANYENZI muri Perefegitura ya Butare. Uyu Murenge ufite ahantu hagera kuri habiri hiciwe abatutsi benshi mu gihe cya jenoside.
Ahitwa Nkomero mu Murenge wa Ngoma, akarere ka Nyaruguru, ku muhanda wa kaburimbo, Huye-Akanyaru hiciwe Abatutsi benshi. Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi hari abahacaga bashaka kwambuka bahungira I Burundi, abatutsi bari bamaze kurokoka ubwicanyi bwo muri Komini Mubuga, Gikongoro, Cyahinda, Rwamiko ndetse n’abari batuye mu Nkomero bashakaga guhungira I Burundi banyuze ku mupaka w’akanyaru byari kuwa 16/4/1994 bageze ku mupaka babuzwa kwambuka bajya mu kibaya cy’Akanyaru.
Bucyeye bwaho kuwa 17/4/1994 bavanywe aho babasubiza inyuma babazana ku kibuga mu Nkomero. Uwo munsi Perefe wa Butare Habyarimana Jean Baptiste yaje aho ku kibuga asezeranya impunzi ko agiye gushaka uburyo bashyirwa ahantu hari inkambi ngo babarindire umutekano, ariko nawe yahise akurwaho ndetse aricwa mu minsi yakurikiye.
Kuwa 18-19/4/1994 nibwo abatutsi barenga 3360 bari bakusanyirijwe ku kibuga cyo mu Nkomero bishwe bigizwemo uruhare na:
– Burugumesitiri wa Komini Kigembe witwaga SEMANYENZI.
– Konseye wa Segiteri Ngoma Witwaga MUNYENGANGO Leonald.
– Konseye wa Segiteri Fuji witwaga BENINKA.
– Konseye wa Kivu witwaga Filemo.
– Umwalimu witwaga MUGEMANSHURO Godfield.
– Umucuruzi witwaga KAYITANA John, n’izindi nterahamwe.
Bacye bari bamaze kurokoka ubwicanyi bwo mu Nkomero ubwo bashakaga kwambuka akanyaru bajya I Burundi kuwa 19/4/1994 biciwe mu kibaya cy’akanyaru.
3. Abatutsi biciwe muri Kamonyi ahantu hanyuranye: Kigembe, ku Rutare rw’Abarenga, I Rwezamenyo (kuri Nyabarongo), mu ishyamba rya Karutare (Cyabihinga), no muri centre ya Kamonyi (ku masuka), Kamonyi
Kigembe iherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, ahahoze ari muri Komini Musambira. Hakaba hari ahantu hazwi mu miryango y’Abatsobe n’Abasinga. Abatutsi bari batuye i Kigembe bishwe muri Mata 1994 bicwa n’ibitero byari biyobowe na Konseye NDAHAYO. Ku munsi wa mbere bishe Abatutsi benshi, abasigaye bahungira mu bihuru. Nyuma kugirango abihishe bigaragaze, konseye NDAHAYO yavugiye ku musozi ko hatanzwe ihumure ni uko abihishe bava mu bihuru bahurira mu rugo rw’umusaza witwaga GATARABIRWA. Abatutsi benshi bamenye ko abandi bagiye kuri uwo musaza bahitamo kubasanga noneho baba benshi barenga 100. Uwo munsi bahahuriye ari benshi nibwo konseye NDAHAYO yazanye igitero kinini nko mu ma saa saba icyo gitero cyarimo n’abasirikare.
Ibitero byarigabanije, ikindi kijya ku Batutsi bari bagiye ku wundi Mututsi witwaga KABERA. Igitero cyarabazamuye kibajyana ku muhungu wa GATARABIRWA witwaga Visenti. Ibitero byabategetse kwicukurira, abatutsi barabyanga. Interahamwe zitangira kubacukurira, ariko ubwo no kwa KABERA batangiye kwica. Icyobo cyo kubajugunyamo batangiye kugicukura saa munani batangira kubica mu ma saa kumi n’imwe. Batangiye kwica bahereye ku bana b’abahungu, bambura imyenda ababyeyi noneho bagahambiranyaho abana nk’uhambira inkwi, noneho abicanyi bakikorera abana nk’uwikoreye umutwaro bakajya kujugunya muri cya cyobo ari bazima. Barishe barangije abana bagera no ku bantu bakuru barangije cya cyobo baragitaba n’ubwo imirambo yabaye myinshi ntikwirwe muri icyo cyobo imwe igasigara hejuru.
Abantu bibukwa cyane muri ubwo bwicanyi ni uwitwaga Abudrahaman w’i Musambira, konseye NDAHAYO, Firipo na Yanwari. Nyuma ya Jenoside Abatutsi bose biciwe i Kigembe niho bashyinguwe ariko nyuma baza kwimurirwa mu rwibutso rwa Kibuza.
4. Abatutsi biciwe ahitwa ku rutare rw’Abarenga, muri Kamonyi, kuri Nyabarongo
Uru ni urutare rushashe neza hafi y’uruzi. Amazi yarucukuye munsi ku buryo ugeze muri iyo ngobe yarwo adashobora kuvamo, ikindi aho ngaho hafite ubugari bunini. Abatutsi benshi b’I Karangara na Musenyi niho babajyanaga kubicira.
Tariki 19 mata 1994 kandi hatangijwe ubwicanyi i Rwezamenyo (kuri Nyabarongo), Kamonyi.
Ubu ni muri Nyabitare, Akagari ka Marembo naho baharoheraga abantu benshi cyane baturukaga Kirwa ya Kayenzi n’abo ku gice cya Ngamba. Utu duce duherereye mu murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi turi ku nkombe y’uruzi rwa Nyabarongo, kera hakaba hari muri komine Taba yari iyobowe na AKAYESU Jean Paul wakatiwe n’urukiko rw’Arusha kubera icyaha cya jenoside.
Aha niho hantu harohewe abatutsi benshi batuye uwo murenge, ariko si abo gusa kuko abandi Batutsi bakoreshwaga ibirometero n’ibirometero babakuye muri komine Kayenzi n’ahandi bakaza kujugunywa muri nyabarongo. Ubu bwicanyi bwatangiye kuva tariki 19/04/1994 kugeza mu mpera za Kamena 1994, FPR ifashe ako gace.
Abarohwaga muri Nyabarongo babarohaga batabishe ahubwo babaziritse amaboko. Umubare w’abajugunywe muri Nyabarongo aha muri Ngamba ni munini kuko hanyuzwaga abatutsi b’I Rukoma, Kayenzi na Ngamba.
Abagize uruhare cyane muri ubu bwicanyi bw’I Ngamba kuri Nyabarongo twavuga: MUTIJIMA wakoraga kuri komini yari secretaire; RUVUGAMA Siliro yari umudepite ariko ntabwo we yarengaga kuri komine cyane ngo ajye mucyaro, RURANGIRWA wari umupolisi, TWAGIRAYEZU Vincent bitaga kagozi, MBARUBUKEYE mwarimu; MANYUKANE, RUMUMBA Samuel, MUNYABURANGA wari umwarimu; MUNYANKUMBURWA, HATEGEKA wari umwarimu I Marembo, NSENGIYAREMYE yari konseye, NDAHAYO wiyise pilato, KAYIBANDA, NTARIZABONEKA n’abandi.
5. Abatutsi biciwe mu ishyamba rya Karutare (Cyibihanga), muri Kamonyi
Aha ni ahantu hari hariswe Cyibihanga. Iri shyamba riherereye mu kagari ka Muyange Umurenge wa Kayumbu. Aha hiciwe abatutsi bagera mu ijana, barimo abo mumiryango y’abasinga yari ituye hafi yaho, ndetse n’abandi bagendaga bafata hirya no hino. Ku itariki ya 19 Mata nibwo abatutsi bari bagerageje kwihisha muri iri shyamba batatswe n’ibitera by’interahamwe zo muri Rutobwe n’izindi zari ziturutse Nyabikenke. Aba bantu bishwe urupfu rubi cyane, bicishwa imihoro n’amahiri. Nyuma yo kubica babajugunye mucyobo cyari kirimo, abandi bashyirwa mu miringoti yo muri iri shyamba. Nyuma ya jenoside imibiri yari yarajugunywe muri iri shyamba yarataburuwe, iratunganywa ishyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kibuza mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi.
6. Abatutsi biciwe muri centre ya Kamonyi (ku Masuka)
Centre ya Kamonyi iherereye mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, ariko kera hari muri Komini Taba. Kuri iyi Centre uturutse ku muhanda wa kaburimbo, kugera kuri Centre ya Nturo hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside. Iyo Centre kandi ifatanye n’agasozi kitwa Nyamugari kari gakambitseho impunzi zari zaravuye muri Komini ya Kivuye i Byumba, hakaba hariciwe Abatutsi, bigizwemo uruhare n’izo mpunzi.
Ubu bwicanyi bwabaye kuva mu matariki 19 Mata 1994. Hari bariyeri zijya kwegerana imwe iri kuri kaburimbo, indi iri inyuma ya Paruwasi ya Kamonyi. Hari umunsi wakusanijweho Abatutsi benshi batuye ku Kamonyi ndetse n’abari batuye ahitwa i Kigembe, babicira ahari ishusho ya Bikira Mariya iri imbere ya paruwasi. Ntibigeze bicirwa muri Paruwasi kuko umupadiri wari uhari witwaga Pie Ntahobari yanze ko Abatutsi bayihungiramo arayifunga. Hakomeje kwicirwa Abatutsi benshi babaga baturutse impande nyinshi, bagafatirwa kuri izo bariyeri, bakicwa bakajugunywa mu byobo byacukuwe mu ishyamba.
7. Iyicwa ry’Abatutsi kuri paruwasi Mushishiro (Muhanga)
Bariyeri y’abicanyi yari i Buringa kuri centre ya Kabadaha mu kagari ka Munazi, umurenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga, mbere ya jenoside hari muri Komine Buringa. Kuva tariki 09/04/1994, mu mudugudu wa Kabadaha ari naho hari hubatse ibiro bya komine habanje guhungira Abatutsi bari baturutse muri komini Kibilira, mu minsi ikurikira hahungira n’Abatutsi bo muri iyo komine. Burugumesitiri wa komine Buringa yaherekeje Abatutsi bose bari bahungiye kuri komini abajyana I Kabgayi. Nyuma yo kubahungisha uwari Assistant burugumesitiri NTABASHWA Yohani niwe wayoboye ubwicanyi bwakurikiyeho.
Hashyizweho bariyeri ikomeye y’abasirikare kuva mu matariki ya 10/04/1994 kuri iyo centre, ishyirwa kuri Motel yari ihari ya KARAMIRA Froduald. Karamira ni nawe waje gutanga intwaro zakoreshejwe mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi aho ngaho. Iyo bariyeri yari igamije kwica Abatutsi baturukaga impande zitandukanye, harimo n’abaturutse I Kigali n’ahandi. Kuri iyo bariyeri hiciwe Abatutsi bari hagati ya 180 na 200 bakajugunywa mu cyobo cyari kuri iyo Moteri ya KARAMIRA ubusanzwe cyari kigenewe kujugunywamo ibisigazwa by’amatungo yabagwaga ngo avemo inyama zakoreshwaga kuri iyo Moteri. Abakuyemo iyo mibiri basanze imibiri ivanze n’amababa y’inkoko n’ibindi byinshi.
Uretse abo Batutsi biciwe aho, hirya no hino muri komine Buringa hari izindi bariyeri twavuga:
Bariyeri yari ku biro bya komine Buringa, bariyeri yari muri Munazi, bariyeri kuri segiteri ya Nyagasozi, bariyeri ahitwa kuri Nyagako yaguyeho abantu benshi bishwe n’impunzi zari zarahungiye I Buringa, hari bariyeri ahitwa Rwigerero hafi y’akagari, indi bariyeri Rwigerero ku isoko, hari kandi bariyeri kuri paruwasi ya Mushishiro yashyizweho n’umupadiri w’umurundi witwaga Jeremie NDUWABIKE, bariyeri yari ahitwa mu Nama I Rukaragata, kuri Nyabarongo ahitwa mu Karombozi, bariyeri ahitwa Rwasare na Matyazo n’izindi. Izo bariyeri zose zaguyeho abatutsi; abataraguye kuri izo bariyeri bajugunywe kuri Nyabarongo.
Bamwe mu bazwi cyane bagize uruhare muri jenoside aho ngaho ni: NTABASHWA Yohani wari assistant burugumesitiri, KARAMIRA Froduald, GASIRIBANYI Alex, MUNYANKUMBURWA Faustin, KAMONYO Fidele, MUTIMURA Claver, Padiri NDUWABIKE Jeremie, Depite Major UKURIKIYEYEZU Jean Damascene, NYAMINANI Felicien wabaye burugumesiri wa Buringa, SEBAZUNGU Cyril wakoraga muri Electrogaz Kigali n’abandi.
8. Iyicwa ry’Abatutsi muri Komini Kayenzi : i Gitwa, Gashinge, Kirwa, Kamonyi
Kuva mu matariki 13/04/1994, nibwo ibitero byo kwica abatutsi byatangiye ahitwa i Gitwa mu Kagari ka Kirwa muri Komini Kayenzi. Abatutsi bari bahungiye ku mugabo w’umututsi wari diregiteri w’amashuri ya Gitwa witwaga UGIRASHEBUJA Felicien. Barwanije ibitero kuva tariki 13 mata byaturukaga i Musasa muri Gakenke, ariko ibintu byaje gukomera ari uko n’abanyakayenzi batangiye kugaba ibitero ku batutsi.
Igitero gikomeye bakigabye tariki 19/04/1994, abatutsi bagisubizayo ariko hategurwa ikindi gitero gikomeye cyabanjirijwe n’inama yabereye ku kibuga cya primaire ya Gitwa bivugwa ko yari iyobowe n’uwitwa NKUNDIRAMYE Alphonse ndetse na MUNYAKAZI Leopold. Icyo gitero kije abatutsi barakibonye bajya mu ishyamba bita beyite, abandi bajya ku rugo rw’umututsi witwa KAJUGIRO. Igitero cyaraje kibicira aho bahungiye ariko abenshi baguye muri iryo shyamba rya Beyite. Abagize uruhare cyane mu bwicanyi bwabaye muri komine Kayenzi barimo burugumesitiri MBARUBUKEYE Jean ariko abakoze ubwicanyi i kirwa ni MPABAREZI, RWAGAKWANDI, HITIMANA Jean Damascene, NGENDO, RUTICUMUGAMBI Aloys, NZABANITA Cyrille, NKUNDIRAMYE Alphonse, UWAYEZU Leonidas n’abandi.
9. Iyicwa ry’Abatutsi kuri paruwasi Mushubi, no ku Kigo nderabuzima, Nyamagabe
Nyuma y’uko ku itariki ya 7/4/1994 hicwa Abatutsi bake bari bahungiye kuri paruwasi ya Mushubi, ku itariki ya 8/4/1994 abatutsi benshi bahise batangira guhungira ku biro bya Komini Muko ariko igice kinini cyabo bahungira kuri paruwasi ya Kaduha kuko bari bamaze kumenya ko Burugumesitiri Kayihura Albert yagize uruhare mu kwica abari kuri paruwasi ya Mushubi bakumva ko batakwizera umutekano. Abatuye hafi batashoboraga kujya i Kaduha bakomeje guhungira I Mushubi baturutse mu masegiteri ya Komini Muko ndetse n’agace ka Komini Musebeya kuko ibiro bya Komini byari byubatse hafi y’urugabano rw’ayo makomini yombi. Ku biro bya Komini Muko bari bijeje impunzi ko bazirinda n’abari bihishe mu bihuru bajyayo kandi bwari uburyo bwo kubegeranya.
Ku itariki ya 19/4/1994 nibwo haje igitero kiyobowe n’umwicanyi bahimbaga Rukokoma kiza kiririmba ngo “murashaka iki? Bagasubiza ngo inyenzi. Ziherereye he? Kuri Komini Muko. Murazishakira iki? Kuzigandagura” Icyo gitero ntabwo cyagize uwo kicira kuri Komini kuko abari babarinze banze kubatanga kubera impamvu impunzi zitahise zimenya. Icyo gihe Burugumesitiri Kayihura Albert, Musonera wari Directeur w’amashuri abanza, Rukokoma n’abandi bahise bakora inama bemeranywa ko babanza kwica abagabo naho abagore n’abana bakazabica nyuma. Abari bagize igitero bahise bataha impunzi zigira ngo zirarokotse uwo munsi nyamara igitero cyari kigiye kubategera ahitwa mu Gashwati.
Abagabo n’abahungu bapakiwe mu Imodoka 3 bababeshya ko babajyanye I Kaduha kuri paruwasi ngo kuko I Mushubi nta mutekano uhari. Bageze ku bilometero nka bitatu ahitwa mu Gashwati basanze igitero cyahabategeye babicisha intwaro gakondo ku buryo harokotse umuntu umwe gusa wabacitse. Abandi ntibashoboye kubacamo kuko abicanyi bari benshi bagose imodoka.
Abagore n’abana bari basigaye kuri Komini bahabaye mu buzima bubi cyane, abagore bafatwa ku ngufu. Nabo baje kwicwa ku itariki ya 19/5/1994. Haje igitero kiyobowe na MUNYARIHAMYE Pascal wari resiponsabure wa Serire Mushubi gitwara abagore n’abana bagera kuri 500 kibajyana kubicira ku kigo nderabuzima cya Mushubi.
Mu bari ku isonga mu gushishikariza abaturage kwica Abatutsi ni Superefe wa Superefegitura ya Munini wavukaga muri Komini Muko witwaga Biniga Damiyani, Burugumesitiri wa Komini Muko KAYIHURA Albert, Musonera Etienne wayoboraga amashuri abanza ya Rugano yakatiwe n’Inkiko Gacaca igihano cy’igifungo cy’imyaka 15, abakonseye na ba resiponsabure, barimo Hakizimana wari Konseye wa Sovu n’abandi. Abamamaye mu bwicanyi ni Sekanyambo, Muberandinda, Mbaraga, Habimana, Kanyamanza, Rukokoma, Munyabihame, Muberandinda, Munyembaraga, Ruhigisha, Sebera Aloys n’abandi. Ubu urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mushubi rushyinguyemo imibiri isaga 14,152 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
10. Abatutsi biciwe i Nyakanyinya mu Murenge wa Mururu, Rusizi
Aho Nyakanyinya ubwicanyi bwari bwaratangiye tariki ya 13/04/1994. Uwo munsi haje igitero cy’interahamwe nyinshi zari zivuye i Mururu. Barahageze batangira kwica n’ubugome bwinshi bakoresheje gerenade, imbunda n’intwaro gakondo.
Kuwa 19/04/1994 nibwo interahamwe zagarutse ziza gutsemba burundu inkomere n’abandi batari babashije guhunga bagirango ubwicanyi bwarangiye.
Na none tariki ya 19/4/1994 Abatutsi biciwe I Nyamukumba mu Ruhango. Hari mu nzira igana mu Ruhango, hari ahantu mu kabande hiciwe abatutsi benshi cyane kuko impande zose bari bagoswe n’interahamwe kandi hari bariyeri zikomeye cyane.
3 Ibitekerezo
Tekana Munyarwanda Kuwa 19/04/24
None se ko mwakoresheje ifoto imaze imyaka 10 yose? Iriho kwibuka ku ncuro ya 20!!
Subiza ⇾Tekana Munyarwanda Kuwa 19/04/24
Ko mwakoresheje ifoto imaze imyaka 10 yose koko!! Kwibuka ku ncuro ya 20 tugeze 2024?
Subiza ⇾Tekana Munyarwanda Kuwa 19/04/24
Muhindure ifoto, mwakoresheje iyo mwafashe twibuka ku ncuro ya 20. Imyaka 10 irashize.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo