Kuri uyu wa Kane taliki 18 Mata 2024, Minisiteri y’Ubuzima ya Sudani yatangaje ko abantu 391 bapfuye bazize kolera mu gihe cy’umwaka umwe intambara itangiye.
Minisitiri w’ubuzima muri Sudani, Haitham Mohamed Ibrahim, mu itangazo rigenewe abanyamakuru yavuze ko indwara zigera kuri 11 arizo zimaze kwibasira iki gihugu kuva intambara yatangira.
Ati" Indwara zigera ku 11.000 nizo zimaze kugaragara, harimo abantu 325 bapfuye mu gihe ababana n’indwara ziterwa n’imibu bagera ku 9.000, harimo 66 bapfuye."
Ni mu gihe iyi Minisiteri, ivuga ko ikomeje gufata ingamba zo kurwanya izi ndwara ariko kandi ngo hari imbogamizi z’amikoro yabuze bibakoma mu nkokora ku buryo umubare w’abapfa ukomeje kugenda wiyongera.
Kuva intambara yatangira hagati y’ingabo za Sudani (SAF) n’ingabo z’abatabazi zihuse (RSF) ku ya 15 Mata 2023, ubuzima bw’igihugu bwarushijeho gukara.
Ibyegeranyo biherutse gukorwa n’ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (Ocha), bigaragaza ko abantu 14.790 bapfuye abandi bagera kuri miliyoni 8.2 bava mu byabo.
Tanga igitekerezo