U Rwanda rwisanze ku mwanya wa kabiri muri Afurika nyuma y’Ibirwa bya Maurice bya mbere mu kugira abaturage bazamutse mu gutunga byibuze amafaranga ari hejuru ya Miliyari imwe ni ukuvuga miliyoni y’amadorari.
Raporo ngarukamwaka ikorwa n’ Ikigo gikora isesengura mu bijyanye n’ishoramari cya Henley & Partners yerekana ko Abanyarwanda batunze nibura miliyoni y’amadolari (ni ukuvuga asaga miliyari 1,289 Frw kuri ubu) biyongereyeho 84% mu myaka 10 ishize (kuva mu 2013 kugeza mu 2023).
Iyi raporo yerekanye uko ibihugu bya Afurika bihagaze mu butunzi (Africa Wealth Report) aho yerekanye ko u Rwanda, Ibirwa bya Maurice, Maroc na Namibia bari imbere mu kugira izamuka riri hejuru ry’abaturage batunze agatubutse.
Mu bihugu byasubiye inyuma harimo nka Afurika y’Epfo yamanutseho 20% na Misiri yamanutseho 22% mu kugira abaturage bazamutse mu gutunga byibuze amafaranga ari hejuru ya Miliyari imwe.
Mu myaka 10 iri imbere, u Rwanda ruzarushaho kuzamuka mu kugira abatunze agatubutse ku mugabane nk’uko iyi raporo ikomeza ibivuga.
Amahoro n’umutekano biza ku mwanya wa mbere mu gutuma ubukungu bw’abantu ku giti cyabo buzamuka cyane.
Muri 2022, mu Rwanda hari abantu 30 batunze nibura miliyoni 10$, ni ukuvuga miliyari zisaga 10 Frw kuzamura.
Tanga igitekerezo