Sosiyete ya United property group ikora ibijyanye n’ubwubatsi , yubatse kandi ikomeje kubaka amazu yo guturamo ajyanye n’ikerekezo, akomeye yubatse muri concrete, aherereye Kanzenze ho mu karere ka Bugesera, iyi Kompanyi aho bagamije gufasha buri munyarwanda wese gutura heza kandi bijyanye nuko yifite kandi bihereye kubushobozi bw’abazifuza kuko ushobora kwishyura kashi cyangwa mu byiciri ukayegukana.
Didier umuyobozi muri United property group Campany, yatangarije bwiza.com ko aya mazu (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > In Business Today
In Business Today
Articles
-
VIDEO: Inzu nziza zagabanyijwe ibiciro cyane , kwishyura make birashoboka
28 November 2019, by Mecky Merchiore Kayiranga -
Urunturuntu muri APR FC, imirwano ya FARDC na M23 yubuye, RDF yavumbuye intwaro nyinshi: inkuru z’icyumweru
24 October 2022, by TUYIZERE JDIcyumweru gishize cyatangiye tariki ya 17 Ukwakira 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku mutekano, siporo n’ubutabera.
Harimo izikurikira:
Imirwano ya FARDC na M23 yarubuye
Imirwano hagati y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, n’umutwe witwaje intwaro wa M23 yarubuye nyuma y’amezi ane yarahagaze.
Impande zombi ntizivuga kuri iyi mirwano yubuye tariki ya 20 Ukwakira, kuko amakuru amwe avuga ko FARDC ishaka kwigarurira ibice yambuwe, M23 yo ngo ikaba ishaka (…) -
VIDEO: Abanyarwanda bemerewe ibintu bikomeye muri Central African Republic
11 February 2021, by Mecky Merchiore Kayiranga -
Down Town: Akura amafaranga y’ishuri mu gucuruza umunzani upima ibiro
29 November 2019, by Fred RugiraUmukobwa witwa Uwase Chance avuga ko umunzani upima biro n’uburebure umufasha kwishyura amafaranga y’ishuri ndetse no gushaka ibindi byangombwa nkenerwa.
Bwiza.com mu mwanya wahariwe Business Today, yamusanze mu Murenge wa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali ahitwa Down Town (muri gare).
Uwase avuga ko iyi mashini yayiguriwe na Se umubyara kandi ko imwinjiriza amafaranga amufasha cyane.
Ati “ Iyi mashini inyinjiriza nibura ibihumbi bitatu ku munsi. Ayo mafaranga aramfasha nko kwishyura (…) -
Perezida Kagame yatunguye undi muturage, amugisha inama
22 January 2023, by TUYIZERE JDPerezida Paul Kagame yatunguye undi muturage wifuje ko yazitabira siporo rusange ya Car Free Day mu ntara nk’uko abigenza mu mujyi wa Kigali, amugisha inama y’intara yazatangiriraho.
Ni igisubizo cyaturutse ku itangazo ryashyizwe kuri Twitter n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bitabiriye Car Free Day mu mujyi wa Kigali mu gitondo cy’uyu wa 22 Mutarama 2023.
Ibi biro bimaze gushyira hanze iri tangazo rigaragaza uko (…) -
Mu Nteko ya EU, hahishuwe ibanga rikomeye ku rukingo rwa Pfizer
12 October 2022, by TUYIZERE JDMu ibazwa ryakozwe na komite y’inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) ishinzwe kurwanya icyorezo cya Covid-19, ku wa 10 Ukwakira 2022 hahishuwe ibanga rikomeye ku rukingo rwa Pfizer.
Umudepite Robert Roos uhagarariye u Buholandi muri iyi nteko, yabajije Janine Small ushinzwe amasoko muri Pfizer niba mbere y’uko uru rukingo rugera ku isoko, harabanje gukorwa isuzuma kugira ngo bamenye niba rwashobora gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Roos yabajije ati: "Mfite (…) -
Sukhoi ya RDC yavogereye u Rwanda, Gatabazi arasimburwa, ba komanda ba EAC bahurira i Bujumbura: inkuru z’icyumweru
14 November 2022, by TUYIZERE JDIcyumweru gishize cyatangiye tariki ya 7 Ugushyingo 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye kuri politiki ndetse n’umutekano.
Harimo ko:
Indege y’intambara ya RDC yavogereye u Rwanda
Indege y’intambara y’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) y’ubwoko bwa Sukhoi-25 ku manywa yo ku wa 7 Ugushyingo yavogereye ikirere cy’u Rwanda, isubirayo ihamaze umwanya muto.
Ni imwe mu zoherejwe i Goma ku munsi wari wabanje kugira ngo zifashishwe mu kurwanya umutwe witwaje (…) -
Abarwayi 17 ba Coronavirus bahuye n’abasaga 600: Min. Dr. Ngamije
22 March 2020, by Sikubwabo Mark IbrahimMinisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu hasuzumwe abantu 130 Coronavirus hakaba nta bwandu bushya bwigeze bugaragara bigatuma umubare w’abanduye uguma kuri 17.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko muri rusange abantu banduye Coronavirus uko ari 17 bahuye n’abasaga 600 muribo abamaze gusuzumwa bakaba ari 467 barimo n’abasuzumwe kuri uyu wa Gatandatu 130 bangana na 60% byabo.
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko abanduye iki cyorezo kimwe n’abasuzumwe hafi ya bose ari (…) -
Uhuru Kenyatta yaciye amarenga ko atazemera kuganira na M23
4 December 2022, by TUYIZERE JDUmuhuza w’Abanyekongo bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutekano washyizweho n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Uhuru Kenyatta, yaciye amarenga ko atazemera kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Perezida w’u Burundi, uwa Angola, uwa RDC na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, tariki ya 23 Ugushyingo 2022 bahuriye i Luanda, bafata imyanzuro irimo gusaba M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice iherutse gufata guhera tariki ya 25.
Ku munsi yasabiweho kubahiriza iyi (…) -
UN yagaragaje ko FDLR ari intandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC
1 December 2022, by TUYIZERE JDUmujyanama wihariye ry’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri gahunda yo kurwanya jenoside yagaragaje ko imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yashinzwe bitewe na FDLR igizwe n’abakomoka mu Rwanda.
Uyu mujyanama, Alice Wairimu Nderitu, yabigaragarije mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022, ryamagana by’umwihariko imirwano ikomeje mu burasirazuba bwa RDC.
Nderitu yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’ibikorwa by’ubugizi bwa (…)