Umukobwa witwa Uwase Chance avuga ko umunzani upima biro n’uburebure umufasha kwishyura amafaranga y’ishuri ndetse no gushaka ibindi byangombwa nkenerwa.
Bwiza.com mu mwanya wahariwe Business Today, yamusanze mu Murenge wa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali ahitwa Down Town (muri gare).
Uwase avuga ko iyi mashini yayiguriwe na Se umubyara kandi ko imwinjiriza amafaranga amufasha cyane.
Ati “ Iyi mashini inyinjiriza nibura ibihumbi bitatu ku munsi. Ayo mafaranga aramfasha nko kwishyura ishuri, no kubona ibintunga.”
Uyu mukobwa uvuga ko afite imyaka 14 avuga ko atanga iyi serivisi mu kiriuhuko, ariko ko afite umugambi wo kugura n’izi mashini akazishyira ahandi.
Umunzani wa Uwase Chance ni wo umufasha kwishyura ishuri
Ati “ Yego nzagura n’izindi mashini nzishyire mu bindi bice.”
Yavuze ko adagura n’imbogamizi muri aka kazi, ko ahubwo abona atanga serivisi ku baturage. Avuga ko ibyo akora n’aramuka asoje amasomo, azabushyira ku yindi ntera.
Yabwiye Bwiza.com ko yatangiye kubikora ubwo yasozaga amashuri abanza.
Bwiza.com yabateganyirije umwanya wo kumenyekanisha ibyo mukora mu kiciro cyiswe ‘Business Today’. Ubushabitsi bw’uyu munsi.
Ushaka kumenyekanisha ibikorwa byawe hamagara kuri 0780394990 tugufashe cyangwa utwandikire kuri email info@bwiza.com.
Tanga igitekerezo