Umusore w’imyaka 24 wo mu Murenge wa muhima, avuga ko gucuruza injugu ari akazi kamutunze, kamufasha kugura byinshi mu bya ngombwa nkenerwa akenera mu Mujyi wa Kigali.
Uyu musore utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Bwiza.com yamusanze aho akorera mu Mujyi wa Kigali avuga ko ubucuruzi bw’injugu bumufitiye akamaro.
Ati " Ubu bucuruzi mbumazemo hafi umwaka wose. Ni ingirakamaro kuri njye kuko mbasha kwishyura inzu, imyambaro ndetse n’ibyo kurya. Buri mugoroba nkorera nk’ibihumbi by’amafaranga y’u Rwanda."
Akuma gatunga injugu
Uyu musore avuga ko imbogamizi irimo ari uko ubu bucuruzi busaba kubukora nimugoroba gusa igihe abantu barimo gutaha.
"Nakabaye ninjiza menshi ariko biragoye kuko abantu batangira kugura mu masha y’umugoroba barimo gutaha. Ntiwabona umukiriya saa sita cyangwa ku gicamunsi."
Avuga ko igikoresho gikora injugu yakiguze Frw 50,000 kikaba gikoresha umuriro w’ibihumbi 14 ku kwezi. Ibigori akoramo injugu abigura ku mafaranga 500 ku kilo akacyungukaho 1500, ku buryo ngo buri kwezi yunguka Frw 20,000.
Uyu musore agira inama bagenzi be ko badakwiye kugira akazi basuzugura kandi kinjiza amafaranga.
Bwiza.com yabateganyirije umwanya wo kumenyekanisha ibyo mukora mu kiciro cyiswe ‘Business Today’. Ubushabitsi bw’uyu munsi.
Ushaka kumenyekanisha ibikorwa byawe hamagara kuri 0780394990 tugufashe cyangwa utwandikire kuri email info@bwiza.com.
1 Ibitekerezo
Fifi Kuwa 05/12/19
Komereza aho musore
Subiza ⇾Tanga igitekerezo