Dr. Ildephonse Musafiri wagizwe minisitiri mushya w’ubuhinzi n’ubworozi asimbuye Dr Gerardine Mukeshimana, ni umuhanga mu by’ubuhinzi ndetse n’ubukungu bushingiye ku buhinzi, akaba avuga neza indimi mpuzamahanga zigera kuri ebyiri n’Ikinyarwanda .
Dr. Ildephonse Musafiri, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), umwanya yarahiriye ku itariki ya 2 Kanama 2022 mu birori byabereye mu nyubako z’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, biyobowe na Perezida Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Amaze kugenwa kuri uyu mwanya w’Umunyamabanga wa Leta, Dr. Musafiri yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba yaramushinze izi nshingano.
Abinyujije kuri twitter, icyo gihe yagize ati: "Nishimiye kubamenyesha ko narangije mu Ishuri Rikuru ry’Ubukungu, Imibereho, Politiki, Inzego, Imyitwarire, Umuco & Gukunda Igihugu rya Paul Kagame. Urakoze, Nyakubahwa, ku bw’amahirwe yo kuyobora Inama yawe y’ingamba na politiki mu myaka 6 ishize. ”
Icyo gihe kandi Dr. Musafiri yiyemeje gushyigikira icyerekezo cyo guhindura ubuhinzi mu Rwanda.
Ati: “Sinshobora kugushimira bihagije Nyakubahwa Paul Kagame ku nshingano nshya nahawe zo gukorera igihugu cyacu nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Ndasezeranye gukora ibishoboka byose kugira ngo nshyigikire icyerekezo cyawe cyo guhindura ubuhinzi kugira ngo butere imbere ndetse n’imibereho myiza ku Banyarwanda bose ".
Mu myaka 6 yari ishize mbere yo kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi, Dr. Musafiri yari Umuyobozi Mukuru w’Inama ishinzwe Ingamba na Politiki (SPC) mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Yahoze kandi mu bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda kuva muri Mata 2018, ni n’umwarimu mukuru w’icyubahiro muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi n’Ubukungu, aho yahoze ari Umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami ry’ubukungu.
Ubushakashatsi bwe bwibanze ku bukungu na politiki y’iterambere, cyane cyane isesengura ry’ubukene n’ubusumbane, izamuka ry’ubuhinzi, na politiki y’ibiribwa.
Dr. Musafiri yabonye impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu Budage n’Impmyabumenyiy’icyiciro cya gatatu cyaa kaminuza mu by’ubumenyi (M.Sc.) bw’ubukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Avuga neza Icyongereza, Igifaransa, n’Ikinyarwanda, kandi akamenya n’Ikidage cyo gukoresha mu kazi
Tanga igitekerezo