Umudamu ufite abana batatu, Beata Niyonsaba avuga ko yaguze ikibanza mu Mujyi wa Kigali ku bwo gucuruza ibikoresho byakoreshejwe birimo amajerekani, amacupa, indobo, imifuka n’ibindi.
Bwiza.com yamusanze mu Murenge wa Muhima, mu Kagari ka Nyabugogo ahitwa kwa Kiruhura, avuga ko amaze imyaka 20 muri ubu bucuruzi yatangiye akorera mu muhanda kugeza ubwo ashatse iseta.
Ati " Nshuruza ibikoresho byakoreshejwe birimo amajerekani, amacupa, indobo, imifuka n’ibindi. Maze imyaka 20 kuko ibi natangiye kubikora mfite imyaka 19. Natangiye mbishaka mu ngo z’abaturage. 2014 nibwo naguze ikibanza cya Frw 600,000 ndanacyubaka. Biragenda nta kibazo, ubu mfite inzu ntaha iwanjye i Nyamirambo ku rya nyuma."
Bimwe mu bikoresho bicuruzwa na Niyonsaba
Niyonsaba avuga ko yishyura imisoro n’inzu kandi ku kwezi ishobora kumuha Frw 50,000 ku kwezi. Avuga ko yaguze n’imirima mu cyaro, aho ahingisha imyaka.
Yabwiye Bwiza.com ko ijerekani imwe ya L 20 ayirangura Frw 500 akayigurisha Frw 550 ndetse ko no ku macupa ari uko yunguka.
Niyonsaba yagiriye inama abandi bagore guhaguruka bakagira icyo bakora, aho kugira ngo bajye biringira abagabo rimwe na rimwe babatenguha.
Tanga igitekerezo