Amataragiti (ibipapuro bidafite umukono) abiba urwango ku Batutsi yadutse muri Gicurasi 1959. Aya mataragiti bitazwi abayandikaga, yandikwaga n’abantu byagaragara ko bari mu Ishyaka rya APROSOMA (Association pour La Promotion de la Masse).
Umwanditsi Antoine Mugesera mu gitabo cye IMIBEREHO Y’ABATUTSI KURI REPUBULIKA YA MBERE N’IYA KABIRI (2004), avuga ko umuporosoma icyo gihe byabaga bivuze "Umwanzi w’umwami". Ni ingingo isunikira usomye itaragiti ko nta kabuza Abatutsi bashyigikiye umwami ari bo bayanditse.
Imwe muri taragiti yahamagariraga abantu intambara yo kurwanya APROSOMA yagiraga iti " Aprosoma irwanya Kalinga izatsindwa n’imbaga y’inyabutatu. Aprosoma yanga u Rwanda n’umwami warwo izatsindwa.
Taragiti zahamagariraga Abahutu kwanga Abatutsi
Muri izi taragiti nk’uko iki gitabo gikomeza kivuga, hari iyabonetse ku Ndiza muri Nzeri 1959. Iyi kandi yanabonetse mu Ruhengeri no ku Gisenyi yitirirwa ko yanditswe n’Abatutsi.
Mugesera avuga ko izi taragiti zari zaranditswe n’abaparmmehutu bagamije " Gushyushya imitwe y’Abahutu ngo bakunde bange Abatutsi."
Taragiti y’ i Nyanza kuwa 25 Ukwakira 1959 yitirwe Abarunar maze ishyira hanze abo yitaga " Abanzi b’u Rwanda". Aba barimo: P. Bwanakweri, L. Ndazaro, Muhikira Aloys, B. Murangwa, A. Makuza n’abandi.
Iyi taragiti yavugaga ko aba banga umwami kandi ko bagomba gushakirwa hasi kubura hejuru.
Kuwa 17 Ukwakira 1960, taragiti yabonetse ku isoko ry’i Rwamagana. Iyi yamagananaga umucuruzi witwa Munyabuhoro, isaba ko abantu batazongera kugurira mu iduka rye kuko ari umwanzi w’umwami.
Ibi ngo byose byandikwaga bigamije kubiba urwango ku batutsi. Bitanga ubutumwa ko bafite umugambi wo kwibasira Abahutu bitwaga abanzi b’Umwami.
Uku kuvuga ko hari abahigwa bukware, ko hari abatazongera kugurirwa ibicuruzwa ni ikintu cyatuma Abahutu banga Abatutsi. Muri iki gitabo, Antoine Mugesera abigarukaho (P.27) avuga ko Parmehutu na Aprosoma banditse amataragiti bakayanyanyagiza ahantu byari bzwi ko hatuwe cyane muri iyo myaka.
Atanga urugero rw’ahantu taragiti zatanzwe bitewe n’uko habaga abantu besnhi. Harimo: Kabgayi, Kigali, Ruhengeri na Gisenyi kandi hose bikitwa ko zanditwe n’Abatutsi.
Taragiti muri rusange n’ubwo bigoye kwemeza abazandikaga, bizwi nka bumwe mu buryo bwakoreshejwe mu kugeza ubutumwa ku bantu benshi, hagamijwe guhembera urwango ku Batutsi.
Tanga igitekerezo