Ku itariki nk’iyi ya 11 Nzeri mu myaka 22 ishize, umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda wagabye igitero karahabutaka kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni igitero Amerika itazigera yibagirwa mu mateka yayo, kuko uretse kuba hari abaturage bayo babarirwa mu 3,000 bakiguyemo hari n’ibindi byinshi bifite agaciro kabarirwa muri za miliyari z’amadorali yagitakarijemo.
Biba hari mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 11 Nzeri hagati ya saa Mbili na saa Tatu.
Ibihe byari byiza mu kirere cy’Amajyaruguru y’Uburasirazuba bwa Amerika, ubwo indege enye zitwara abagenzi za United Airlines na American Airlines zahagurukaga zerekeza i San Francisco na Los Angeles.
Ibintu byaje guhindura isura ubwo izi ndege zayobywaga n’ibyihebe 19 byo mu mutwe wa Al-Qaeda byari byazishimuse.
Indege ya American Airlines yari ifite urugendo rwiswe Flight AA11, saa 8:46 yagonze umunara wo mu gice cyo ruguru cy’inyubako ya World Trade Center iherereye i New York.
Byari nyuma y’igihe gito iyi ndege ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Boston Logan International yerekeza i Los Angeles.
Mu bagenzi 81 yari itwaye, hari hicayemo ba rushimusi batanu bari bayobowe na Mohamed Atta wo mu Misiri.
Muri iyi ndege ibyihebe byabashije kwinjira mu kizuru cyayo bihigika abapilote bayo.
Mbere na mbere byabanje kwicisha ibyuma abakozi babiri b’indege, cyane cyane bikozwe na ba rushimusi bari bicaye mu kiciro cya mbere cy’abifite.
Atta wari waratojwe gutwara indege yahise agera kuri ba pilote aherekejwe n’umwe muri bagenzi be.
Umwe mu bindi byihebe yahise atera icyuma umugenzi.
Uwo mugenzi ni Daniel Lewin, wabaye umusirikare wa Israel mu myaka ine wari wicaye neza neza iyuma ya Atta. Bikekwako yishwe ari kugerageza kuburizamo uyu mugambi mu ndege.
Kimwe n’ibyabaye mu zindi ndege zashimuswe, abandi bakozi b’indege n’abagenzi bategetswe kujya mu gice cy’inyuma cy’indege.
Ibi byihebe bakoresheje imyuka iryana mu maso binakangisha abagenzi bombe, ariko bikekwa ko ntayo byari bafite.
Nyuma y’iminota 17 ubwo abantu bari bagitekereza ko ari impanuka, indi ndege ya United Airlines yari ifite urugendo 175 yavaga i Boston yerekeza i Los Angeles, yagonze umunara w’Amajyepfo wa World Trade Center.
Iyi ndege yo yari itwaye abagenzi 56, barimo ba rushimusi batanu.
Saa 09:37 indege ya gatatu yavaga i Dulles muri Virginia yerekeza i Los Angeles yakoraga urugendo rwiswe Flight 77, yagonze Minisiteri y’Ingabo ya Amerika (Pentagon), isenyuka igice cy’Iburengerazuba.
Iyi ndege mu bari bayirimo harimo ibyihebe bitanu.
Nyuma y’iminota mike (10:03) indege ya Kane ya United Airlines yari ifite urugendo 93, yavaga i Newark muri New Jersey yerekeza i San Francisco, yashwanyukiye mu murima wo muri Shanksville muri Pennsylvania.
Mu bari bayirimo harimo ibyihebe bine.
Mu masaha abiri yonyine iminara yose ya World Trade Center yari yamaze gusenyuka, ndetse inyubako zihakikije na zo zangiritse izindi zirimo gushya.
Umugambi wo gushimuta izi ndege wari waracuzwe mu gihe cy’imyaka itanu ku birindiro bikuru bya al-Qaeda muri Afghanistan.
Khalid Sheikh Mohammed, umunya-Pakistan ufatwa nk’ubwonko bw’ibi bitero, yazanye igitekerezo cyo gutoza abahezanguni biyitirira Islam bakaba abapilote bakazashimuta indege bakanazitwara kugira ngo batere Amerika.
Ni umugambi byarangiye uhawe umugisha na Osama bin Laden wari ukuriye uriya mutwe.
Iki gitero ni cyo cya mbere cyashegeshe ikiremwamuntu kuko nicyo cya mbere cyahitanye ubuzima bwa benshi muri Amerika.
Imibare yerekana ko cyaguyemo abantu 2, 996, abagera ku 6,000 bagakomereka ndetse ibikorwa remezo n’imitungo ya miliyari 10 z’amadolari ikangirika.
Hari kandi abantu bapfuye bazize kanseri n’indwara z’ubuhumekero zaturutse kuri iki gitero mu mezi n’imyaka byakurikiyeho.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Umutwe wa Al-Qaeda na Osama bin Laden wari Umuyobozi wawo kuba ari bo bagabye biriya bitero.
Muri 2004 Bin Laden yemeje koko ari we na Al Qaeda bagabye biriya bitero, nyuma y’imyaka itatu babyigarama.
Uyu yavuze ko mu mpamvu zatumye babigaba harimo ubufasha Amerika yari imaze igihe iha Israel, kuba yari ifite ingabo muri Arabia Saoudite n’ibihano yari yarafatiye Iraq.
Mu buryo bwo kwihorera, muri Gicurasi 2011 Amerika yaje kwivugana Osama bin Laden nyuma y’igitero kidasanzwe Ingabo zayo zagabye aho yari atuye, mu mujyi wa Abbottabad muri Pakistan.
Amerika yivuganye uyu mugabo nyuma y’imyaka myinshi imuhiga bukware.
Gusukura ahari imiturirwa ya World Trade Center byarangiye mu Ugushyingo 2002, gusana Pentagon bitwara umwaka wose.
Mu Ugushyingo 2006 kubaka World Trade Center imwe byaratangiye, mbere y’uko iyo nyubako ifungurwa ku wa 3 Ugushyingo 2014.
Ku munsi nk’uyu tariki 11 Nzeri, abantu batandukanye bahurira ahagenewe kwibuka abahitanywe n’ibi bitero bakibuka.
Aha harimo urwibutso rwiswe National September 11 Memorial, ku nzu ndangamateka i New York City, kuri Pentagon Memorial i Arlington County muri Virginia ndetse no kuri Flight 93 National Memorial mu murima wa Stonycreek Township hafi ya Shanksville muri Pennsylvania.
Uretse kwibuka abahitanywe n’ibi bitero, abantu barahura bakaniyemeza kurwanya iterabwoba.
Tanga igitekerezo