Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yavuze ikintu gisekeje atazibagirwa kuri Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Major General Albert Murasira.
Gen. Kabarebe ubwo yaganiraga n’abanyeshuri biga muri kaminuza ya UTB, yabasobanuriye ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uburyo Inkotanyi zinjije abasirikare ba ‘Ex-FAR’ mu ngabo z’igihugu.
Muri ba ‘Ex-FAR’ binjiye mu ngabo z’igihugu, nk’uko Gen. Kabarebe yabisobanuye, harimo umuhanga mu mibare wari Sous-Lieutenant, Murasira winjiyemo tariki ya 31 Ukuboza 1994. Ati: “Iyo tuvuga abo 1500 na babaye integrated barahari benshi, ni abayobozi benshi. Minisitiri w’ingabo uyu munsi, General Major Albert Murasira yari muri abo ngabo.”
Ageze kuri Murasira, yavuze ko hari ikintu gisekeje atajya amwibagirwaho, kandi ngo iyo baganira akimuteramo urwenya. Ati: “Njya museka, hari story njya mwibutsa tukayiseka kubera ko bari bakimara kuba integrated, noneho itariki ya 1/1/1995, abantu bari bamenyereye ngo buri mwaka uko utangiye, abasirikare barasa umwaka. Popopo! Amasasu hejuruuu! Mujya mubumva ngira ngo aha ngaha hakurya barabikora. Noneho, abantu barasa amasasu.”
Yakomeje avuga icyakurikiyeho. Ati: “Perezida His Excellency biramubabaza cyane. Igihugu kivuye muri jenoside, amasasu yaracecetse, abantu barimo bararasa amasasu, avuga ati ‘Ubu ni ubucucu ntashobora kwihanganira.’ Atudepoloyinga gufata abarashe, icyo gihe njye nari Commander wa Republican Guard. Turagenda, turabatoraguraaan’uwo Murasira tumutoraguramo kandi yaraye abaye integrated, atarabona n’imbunda.”
Gen. Kabarebe yavuze ko Perezida Kagame yasanze abafashwe mu kigo cya gisirikare, Murasira yisobanura akoresheje amagambo yashoboraga kuzira. Ati: “Noneho tubajyana Camp Kigali, His Excellency abasangayo n’umujinya mwinshi cyane, bose yabamereye nabi. Abo akubita amakofi, abo agira gute ‘Mwa baginga mwe murarasa muri iki gihugu kimeze gutya?’ Agera kuri Murasira, Murasira ati ‘Afande njyewe ndi Ex-FAR, ni bwo nkiba integrated, nta n’imbunda ndagira’. Aramubwira ati ‘We muginga uri ingabo y’igihugu ntabwo uri Ex-FAR, uri kimwe n’aba bandi bose’. Iryo jambo sinzaryibagirwa.”
Uyu musirikare yasobanuriye aba banyeshuri uburyo na we yari agiye kuzira ijambo Murasira yakoresheje yisobanura. Ati: “Ariko nanjye ubwo nari negereye His Excellency, ndiho mwongorera nti ‘Uyu nguyu ni Ex-FAR, ashobora kuba atarashe.’ Yari anyishe, nditaza nanjye. Kuko kuri we, niba wabaye integrated, uri ingabo y’igihugu. Niba ingabo z’igihugu zarashe, ibizireba n’ibyaha zakoze, nawe wabikoze. Mwese muri kimwe, ntaho mutandukaniye. Muzabaze Murasira.”
Nyuma y’iminsi mike, Murasira yaje kuba ushinzwe igenamigambi (planning) mu ngabo z’igihugu, hashingiwe ku buhanga yari afite mu mibare, cyane ko yari anamaze igihe yigisha iri somo muri kaminuza.
Tanga igitekerezo