Remera y’Abaforongo ni hamwe mu hantu ndangamateka mu Ntara y’Amajyaruguru hakaba haramenyekanye cyane ku gitero Umugaba w’ingabo z’umwami Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi witwa Forongo akaba ari na we Abaforongo bakomokaho afatanyije n’ingabo ze batsindiye Abanyoro ahitwa Ngabotsinze.
Aha ni mu karere ka Rulindo mu Murenge wa Cyinzuzi mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda hari hatuye umwami Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi hakorewe akazi katoroshye mu mirwano yari ishyamiranyije ingabo z’Abanyarwanda ubwo zari zisumbirijwe n’ingabo z’Abanyoro zishaka gufata u Rwanda. Hari agasozi kitwa NGABITSINZE.
Kuri ako gasozi niho ingabo z’ u Rwanda ziyobowe n’Igikomangoma FORONGO ( wakomotsweho n’Abaforongo), zahagaragarije ubuhanga mu gutegura imirwango ( stratégie de guerre). Akoresheje umubare muke cyane w’ingabo, FORONGO yacanye ikome ry’umuriro kuri ako gasozi, maze asaba abahungu be kurara banyuranamo bazunguruka uwo muriro.
Ingabo z’Abanyoro zari zikambitse hafi aho zahiye ubwoba zibonye abantu baraye bazunguruka umuriro ntibarangire, zaketse ko ari benshi. Nibwo zikambuye zirahunga. Abandi nabo babakurikije inkongi y’amacumu, Abanyoro batsindwa batyo. Ngako agasozi ka NGABITSINZE ABANYORO.
Imiryango y’Abaforongo ikomoka k’ubwoko bw’Abanyarwanda bitwa abasindi ikaba irimo inzu zitandukanye ari zo:
Abatihinda
Abacenshera
Abaraza
Abacya
Abatwari
Iyi ni nayo mvano yo kwita uyu musozi Ngabitsinze kuko ingabo za Forongo zari zimaze kuhatsindira Abanyoro bahita bahitirira ingabo yatsinze abanyoro.Aha hari ibintu byerekana ko higeze kuba umwami kuko hari ibiti by’imiko n’imivumu ruvumuro abasaza bahatuye basobanura ko ariho umwami Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi yari atuye.
Kurri ubu hashyizwe ibuye ry’ifatizo nk’ahantu ndangamateka mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda.
Ivomo: Wikirwanda
3 Ibitekerezo
karangwa Kuwa 21/10/21
Remera y’Abaforungo kwitwa Cyinzuzi !
Subiza ⇾Nibura iyo ihinduka Ngabitsinze !
Cyinzuzi n’umubande hasi mu IMANGA hagati ya Remera na Kanyoni.
Mwarazunvise IMVUZO za Kanyoni (ibigwi bya RPA) ?
byabasheiza geofrey Kuwa 15/11/21
Nabazaga,abaforongo nabo bari mubashambo changwa nabanyigyinya,hw can I access their watsap group numbers (abaforongo)
Subiza ⇾Niyigaba Ferdinand Kuwa 02/12/22
Abaforongo ni abanyiginya b’abasindi, hakaba hari abanyiginya b’abashambo, abahindiro, abenegitore, abagunga,abakono..., Gusa abahindiro nibo baza imbere kuko aribo bategetse kugera kuri repubulika. Source: Umusaza Nsibika Tharcisse(umuforongo utuye i Remera y’abagorongo)
Subiza ⇾Niyigaba Ferdinand Kuwa 02/12/22
Aya makuru ni meza ariko ntago arambuye mushatse abasaza bahatuye babaha ayisumbuyeho, ubakeneye nabakugezaho
Subiza ⇾Tanga igitekerezo