Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda(RIB) ruvuga ko rwafashe abantu babiri bakekwaho "gucura umugambi no kwica" umukobwa wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, wasanzwe yishwe, umurambo we uri muri Kaminuza.
Imanishimwe Sandrine w’imyaka 21 y’amavuko yigaga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’ikoranabuhanga mu gashami ka ’biochemistry’. Kuva iyi Kaminuza yashingwa mu 2013, ngo nibwo bwa mbere habaye ibara nk’iri.
Ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, RIB yagize iti: "RIB yafashe babiri bakekwaho gucura umugambi no kwica Imanishimwe Sandrine, barimo uwahoze ari umukunzi we..."
RIB yongeyeho ko uwo munyeshuri yishwe ku itariki ya 8 y’uku kwezi cya cyenda, ariko nta yandi makuru arenzeho yatangaje, arebana n’ibyaba bimaze kuva mu iperereza. Kanda hano usome inkuru bifitanye isano
Tanga igitekerezo