Abari abarwanyi b�umutwe wa CNRD/FDLR 10 baherutse gufatirwa muri Teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y�Amajyepfo bivugwa ko baba barashyikirijwe u Rwanda tariki ya 17 Mutarama 2020, biyongera ku boherejwe n�imiryango yabo barenga 300 mu mpera z’umwaka ushize .
Aya makuru yemezwa n�urwego rw�ubutasi mu karere ka gisirikare ka 33 gaherereye mu ntara ya Kivu y�Amajyepfo nk�uko byemezwa na 7 sur 7.
Uru rwego ruti: �Twagejeje mu Rwanda abarwanyi 10 ba CNRD/FDLR n�abo mu miryango yabo babiri. Aba bafatiwe muri teritwari ya Mwenga, bamwe muri bo barambitse intwaro, abandi bafatirwa mu gitero.�
Aba barwanyi boherejwe mu Rwanda ngo babyifuzaga nyuma yo kurambirwa kuba mu mashyamba nta cyizere cy�ubuzima, bityo n�abandi bakaba bashishikarizwa kurambika intwaro nk�uko n�abandi nkaba babigenje.
Hagati mu Kuboza 2019, abarwanyi ba mbere 291 ba CNRD/FDLR n�abana babo ni bwo bagejejwe mu Rwanda baherekejwe na Brig. Gen. Dieudonn� Muhima wari uhagararariye igisirikare cya Congo, bakirwa na Gen. Maj. Alexis Kagame wari uhagarariye ingabo z�u Rwanda mu ntara y�Uburengerazuba. Aba barwanyi n�imiryango yabo bafashwe ndetse n�abarambitse intwaro muri teritwari ya Kalehe.
Perezida F�lix Tshisekedi yari yatangaje tariki ya 13 Ukuboza ko abarwanyi 1721 ba CNRD/FDLR ari bo bari bamaze gufatirwa muri iyi teritwari kandi 95% by�ibirindiro byabo byafashwe. Kuzana abari abarwanyi mu Rwanda ngo bikurikije yasinyiwe i Geneve, avuga ko abari abarwanyi b�abanyamahanga bagomba gusubizwa mu bihugu byabo nk�uko Major Louis Claude Tshimwang, umuvugizi w�aka karere ka gisirikare ka 33 yabitangaje ubwo aba 291 barekurwaga. Ibi birumvikana ko abarwanyi bose bafashwe n�abazafatwa bashobora kugezwa mu Rwanda gusa hari andi makuru adafite gihamya avuga ko kuva mu Kuboza 2019, abarenga bagejejwe mu Rwanda.
1 Ibitekerezo
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 20/01/20
NI BA BARABISHAKAGA SE KUKI BABSHYE AMABOKO? NTA NUMWE WIFUZA KO MU BANA B’U RWANDA HABAMO ABIGIRA INYESHYAMBA NIBATAHE DUFATANYE KURWUBAKA KUBA MU MASHYAMBA NTA MU MARO,ARIKO NIBA BATANAGIRA AMATWI NTA N’AMASO BAGIRA NGO BAREBE BAGENZI BABO BATASHYE MBERE AHO BAGEZE MU ITERAMBERE? JYE MBABAJWE N’ABANA BAVUKIRA MURI AYO MASHYAMBA N’INTAMBARA Z’URUDACA KANDI MU RWANDA ARI AMAHORO!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo