Perezida w�u Rwanda, Paul Kagame avuga ko kuba Afurika ihera inyuma ugereranyije n�indi migabane nta wundi byabazwa uretse Abanyafrika ubwabo.
Ibi yabitangarije mu nama ya Africa Investment Forum iteraniye i Sandton mu mujyi wa Johannesburg kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2019.
Mu nama ya Africa Investment Forum iteraniye i Sandton mu mujyi wa Johannesburg, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza kuza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu koroshya ubushabitsi (business).
Ni mu kiganiro ku guteza imbere ishoramari ku mugabane wa Afurika muri cyatanzwe na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Akufo Addo wa Ghana, na Carlos Agostinho Minisitiri w’Intebe wa Mozambique.
Muri iki kiganiro cyari kitabiriwe n’abashoramari bo muri Africa n’abo mu mahanga yandi, Kagame yavuze ko abona Afurika iri gutera imbere n�ubwo yakabaye yarabikoze mbere.
Ati � Nakomeje gutekereza ko iki ari cyo gihe cya Afurika, ariko Abanyafurika nibo bonyine bakomeje kwiheza inyuma, ariko ubu dukwiye kuba aho twakabaye twarageze.�
Umukuru w�igihugu yavuze ko u Rwanda rwifuje koroshya ishoramari n’ubushabitsi ku muntu wese ubishaka, rugashyiraho imikorere ya leta ibyoroshya hamwe n’umutekano.
Abajijwe inama ye ngo ubushabitsi muri Afurika burusheho gutera imbere, Kagame yasubije ko "Urebye nta gishya cyo gukora.�
Yavuzemo; kongera imbaraga mu miyoborere mu mucyo, kubaka politiki zirambye, kwirinda amakimbirane no kubaka umutekano.
Avuga ko abona Afurika iri gutera imbere kuko ibihugu biri gukora ibyo bigomba gukora, birimo no guha umwanya abagore mu iterambere nk’uko abivuga.
Ati: "Inama yanjye rero iroroshye, reka dukore ibyo tuzi ko tugomba gukora kandi buri wese hano ibyo arabizi si bishya, navuga gusa ngo nimureke tubikore.�
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza kuza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu koroshya ubushabitsi (business). Yavuze ko uyu mwanya u Rwanda rumazeho igihe, igihe kigeze ngo uhinduke, maze u Rwanda rube urwa mbere.
2 Ibitekerezo
Ganza Kuwa 11/11/19
Vuba aha hari amafoto y’imodoka zihenze cyane zigera kuri 12 bafatiriye muri Suisse z’umuhungu wa president wa Guine Equatoriale.Barebye ibiciro byazo bibananira kwihangana bati iyi ni imisoro y’abaturage yanyerejwe.Byaba byiza mwe ba president b’afrika arimwe mwivuze ko ari mwe mutumye tubayeho uko tubayeho.
Subiza ⇾SAKEGA Kuwa 11/11/19
HAREBWE UKO HAGABANYWA IMISORO ,KUKO USANGA HARI IMISORO MYINSHI ,ITATUMA UMUCURUZI AGIRA ICYO ASIGARANA .
Subiza ⇾Tanga igitekerezo