Abaturage benshi ba Congo kuwa Kane tariki ya 5 Ukuboza, bihereje imihanda hafi na Minisiteri y’Ubutabera bamagana iyubakwa ry’umuhanda wa km 100 Perezida Museveni yari aherutse kuvuga ko azubaka kugira ngo agaciro kawo gahwane n’ideni rya miliyari 13 z’amadolari Uganda ifitiye Congo.
Aba baturage bavuga ko Museveni yashutse Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi ngio azubaka umuhanda mu rwego rwo kugira ngo Uganda itazishyura ideni rya miliyari 13.
Mu cyo bise ’Synergie Bilenge’ aba baturage bigaragambije basaba ko bahabwa ayo mafaranga maze Museveni ibyo kubaka umuhanda wa Bunagana-Goma na Beni- Kasindi akabireka.
Bati " Twatunguwe ndetse duhangayikishijwe no kubona uko Perezida Tshisekedi kuwa 9 na 10 yagiye muri Uganda agiye kwivugira ku by’ubushuti, aho kuvugira inyungu z’abaturage n’ubutabera."
Bavuga ko nyuma y’uruzinduko rwa Tshisekedi i Kampala, Urukiko Mpuzamahanga rw�Ubutabera (ICJ) rwasubitse kumva urubanza rumaze imyaka 14 uru rukiko rwari rwategetsemo Uganda kwishyura Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akayabo ka miliyari 13 Uganda yanze kwishyura kuva mu myaka 14 ishize.
Abigaragambya barasaba Leya ya Congo gusaba ICJ kongera gusubukura uru rubanza kandi rugshyirwa ku itariki ya hafi. Bavuga ko Leta ikwiriye gushyiraho itsinda ry’abanyamategeko bazayihagararira ndetse n’uburyo bw’amikoro buzitabazwa mu gihe uru rubanza rwaba rusubukuwe. Basaba ko bahabwa ubutabera naho iby’ubushuti na Uganda bikaza nyuma.
ICJ yo yari yavuze ko uru rubanza ruzasubukurwa hagati ya 18-22 Ugushyingo. Ihura rya Museveni na Tshisekedi ryatumye hasohorwa itangazo risaba uru rukiko kuba rusubitse iby’uru rubanza kugeza ku itariki itaramenyekana.
Uganda yaje kubamo ideni Congo ite?
Muri Kamena 1999 nibwo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagejeje ikirego kuri ICJ ivuga ko ibikorwa bya gisirikare byakozwe na Uganda ku butaka bwa Congo bigize icyaha cyo guhonyora amahame y�Umuryango w�Abibumbye ndetse n�ay�Umuryango w�Ubumwe bwa Afurika (Afurika Yunze Ubumwe kuri ubu).
Urukiko narwo rwemeje ko ibikorwa bya gisirikare bya Uganda muri Congo kuva muri Kanama 1998 kugeza muri Kamena 2003, byarenze ku mahame mpuzamahanga abuza gukoresha imbaraga, bigahonyora uburenganzira mpuzamahanga bwa muntu n�Itegeko mpuzamahanga rigenga ubutabazi.
Urukiko rwategetse Uganda kwishyura Congo miliyari 13 z’amadolari, ariko Uganda yanga kwemera kwishyura ako kayabo, ivuga ko ari menshi cyane kandi ko Guverinoma ya Uganda itahawe amahirwe yo kwiregura.
ICJ yasabye Uganda na Congo guhura bakemeranya ku mubare w�amafaranga Uganda yakwemera kwishyura. Kuva mu 2014 ariko, ibihugu byombi byagiye binanirwa guhura ngo biganire kuri iki kibazo.
Urukiko Mpuzamahanga rw�Ubutabera (ICJ) rugizwe n�abacamanza 15 batorerwa manda y�imyaka 9 n�Inama Rusange ya Loni n�Akanama k�Amahoro n�Umutekano ka Loni.
Tanga igitekerezo