Pasiteri Godfrey Kyeswa na Peace Nassejje bashyingiranwe tariki ya 16 Werurwe 2002 mu rusengero rwa pantekote rwa Lugazi muri Uganda ariko ngo uyu mugore aracyasaba umugabe we ko bajya mu kwezi kwa buki.
Bombi batangiye gukundana mu 1998, ubwo Godfrey Kyeswa wakoraga kuri uru rusengero yagejeje igitekerezo kuri pasiteri Tom Wanyama cy’uko yakunze Nassejje maze na we arabashyigikira. Nassejje avuga ko atari kubyanga kubera ko Kyeswa atigeze ashingira ku hantu avuka.
Bose baracyashimarana kubaha no gutinya Imana, urukundo, ubwiza no kumva inama; mbese muri bo ngo nta cyahindutse muri iyi myaka 21 ishize bamenyanye.
Ibintu byose ni byiza gusa ngo icyababaje Peace ni uko we na Kyeswa ubu wamaze Pasiteri batigeze bajya mu kwezi kwa buki. Yongereyeho ko kugeza ubu agisaba umugabo we ko bajya mu kwezi kwa buki.
Inkoranyamagambo ya Oxford English Dictionary isobanura ukwezi kwa buki (hoyemoon) ko ari igihe cy’ibyishimo n’urukundo kiba hagati y’umugore n’umugabo bakimara gushakana (gushyingirana).
Ukwezi kwa buki gukorwa mu buryo butandukanye ariko cyane mu bihugu by’i Burayi, abakujyamo bamara igihe runaka basura imiryango itarabashije gutaha ubukwe bwabo gusa hari n’abajya gutembera nk’uko mu bindi bihugu birimo u Rwanda, uku kwezi bakumara bari ahantu nyaburanga cyangwa ahandi hose ho kuruhukira, kure yo mu rugo.
Tanga igitekerezo