Bamwe mu bakirisitu bo mu idini gatulika muri Canada by’umwihariko mu mujyi wa Quebec, barashinja bamwe mu bayobozi b’iri dini ko babakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.
Mu rwego rwo kugaragaza akababaro kabo rero, aba bavuga ko bahohotewe, babyukiye mu myigaragambyo barikumwe n’inshuti zabo ndetse n’ababunganira mu mategeko bamagana akarengane bavuga ko bakorewe nabo bayobozi.
Muri Diyoseze ya Québec, hari abantu bagera ku 140 bemeza ko bahohotewe n’abapadiri, ndetse n’abakorera iyo diyoseze barenga 100. Abagarutsweho cyane harimwo Kardinari Gérald Cyprien Lacroix, umuyobozi wahafi ya Papa Fransisiko, hamwe na Kardinari Marc Ouellet.
Uyu Oullet we yigeze kubonwa nk’ufite amahirwe menshi yo kuba Papa.Gusa abo ba Kardinari uko ari babiri barahakana ibyo bashinjwa.
Abigaragambije bashinze imisaraba imbere ya Bazirika ya Notre-Dame de Québec, nk’ikimenyetso cyo kwamagana abahohotewe n’abari muri kiliziya Katorika ya Canada.Papa Fransisiko mu ntango z’uku kwezi kwa gatatu yasabye ubutabera ko bwakora amaperereza kuri iki kibazo.
Tanga igitekerezo