Urwego rw�Igihugu rw�Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umugore witwa Mukanyamibwa Epiphanie wo mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Karuruma, mu Murenge wa Gatsata, ukurikiranweho kwica umugabo we, Nkundumukiza Thomas, bivugwa ko yamusanze mu buriri akamuniga kugeza ashizemo umwuka.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, itariki 05 Gashyantare, iperereza mu ibanga rikaba ryatangiye ngo hamenyekane ukuri kuri ubu bwicanyi nk�uko bitangazwa n�Umuvugizi w�uru rwego, Marie Michelle Umuhoza .
Mukanyamibwa Epiphanie, bakunda kwita Mama Virgil, ukekwaho ubu bwicanyi, yari afitanye na Nkundumukiza abana babiri umukuru w�imyaka 17 w�umuhungu, n�umukobwa w�imyaka 12. Abaturanyi bavuga ko uyu mugabo yari umugabo witonda ku buryo umugore yakoraga ibyo ashatse birimo n�ingeso yo kumuca inyuma, ariko uru rugo rukaba rutari mu ngo zizwimo amakimbirane.
Abagore bagenzi be kandi bamushinja kubatwarira abagabo nk�aho umwe muri bo yabwiye itangazamakuru ukuntu yamutwariye umugabo yajya kumureba bakamuhurizaho bakamukubita.
Yagize ati: �Yaje gucudika n�umugabo wanjye ngiye kumureba yo baramfatanya barankubita uriya mugore araniga anankubita ibikweto mu mutwe nivurije kuri Polisi Kacyiru (...) iyo wazaga ufite ifaranga ntabwo yagusubizaga inyuma imbere mu nzu acururizamo inzoga agira matola nto niho bamusambanyirizaga.�
Bwiza.com yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw�Umurenge wa Gatsata buvuga kuri aya makuru, ku murongo wa telephone, Umunyamabanga Nshingwabikrwa w�uyu Murenge yavuze ko amakuru y�ibanze ahari ari ay�urupfu ariko uko byaba byagenze n�impamvu ibyihishe inyuma bizagaragazwa n�iperereza.
Ati: �Amakuru ahari ni nk�ayo wumvise�kuri uru rwego buriya ni ugutegereza iperereza ni ryo rizagaragaza n�impamvu.�
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gatsata yongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe kwa muganga ngo ukorerwe ibizamini ibizavamo nabyo bikazifashishwa mu iperereza mu kumenya ukuri ku rupfu rwa nyakwigendera.
Nta minsi myinshi yari iciyeho mu Mudugudu wa Kandamira, Akagari ka Kacyatwa mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, uwitwa Augustin w�imyaka 53 atawe muri yombi akekwaho kwica umugore we Agnes w�imyaka 47 akoresheje majagu nyuma agatoroka, mu gihe umugore witwa Uwantege na we yagerageje kwica umugabo we akoresheje majagu Imana igakinga akaboko.
Abahanga mu birebana n�imibanire bavuga ko inshuro umugabo n�umugore we babwirana ko bakundana, atari zo zigaragaza ko bazabana neza. Bagaragaje kandi ko kunezezanya mu birebana n�ibitsina hamwe no kugira amafaranga menshi, na byo atari iby�ingenzi cyane. Ahubwo, uko umugabo n�umugore bakemura ibibazo ibyo ari byo byose bivuka hagati yabo, ari byo bigaragaza neza ko bazagira icyo bageraho.
Amakimbirane yo mu ngo ageza no ku rwego rwo kwicana rero ni ikintu gikwiye kwamaganwa no gukumirwa mu nzego zose. Ingo zifitanye amakimbirane na zo zikiga gukemura ibibazo bafitanye hakiri kare hatabayeho kurindira ko umwe yica undi, dore ko n�ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko aya makimbirane ahombya igihugu akayabo ka miliyoni eshatu z�amadolari buri mwaka.
1 Ibitekerezo
Mbabazi Kuwa 07/02/20
Ndabarahiye inkuru zubwicanyi zimaze gutera iseseme. Itegeko ryumuryango rivugururwe kuko abantu bagiye kuzamarana kdi ikibyihishe inyuma nuko umwe mubashakanye yanga kurekura ngo inkiko zibagabanye imitungo bityo umwe akibwirako niyica undi azabyegukana. Leta idufashe rwose nahubundi inkuru nkizi ziteye agahinda mu Rwanda rwa 2020.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo