Abacuruzi bakorera mu duce tw�ubucuruzi twa Nkomane n�Akamana mu kagari ka Gatovu mu Murenge wa Kigembe, mu karere ka Gisagara n�abandi baturage baduturiye, bavuga ko barushaho gukora ngo biteze imbere, ariko bikanga kubera kutagira umuriro w�amashanyarazi.
Ubwo umunyamakuru wa Bwiza.com yabasuraga tariki ya 29 Mutarama 2020, bamutangarije ko bamaze igihe bahakorera ariko kubera gukorera mu kizima usanga badatera imbere nta n�inzu nshya zihubakwa kuko utangiye gutera imbere ahita yimukira ahari amashanyarazi hamufasha gukora amasaha menshi , mu gihe aba bo ngo saa kumi n�ebyiri z�umugoroba bafunga bagataha kuko nta n�abakiliya baba bakibona.
Uwitwa Barirwanda Jean Marie Vianney ucururiza mu Nkomane yagize ati � Twaradindiye rwose mu gihe tubona aho amashanyarazi yageze batera imbere umunsi ku munsi kubera imirimo ihita ihahangwa n�abayasanganywe igakorwa neza igihe gihagije.�
Akomeza agira ati � Usanga dukingisha inzugi mbi z�imbaho kandi twakagombye gukingisha inzugi zikomeye kubera ko hano zitahakorerwa bitewe n�iki kibazokuko dukora ingendo ndende tujya kuzigura mu mujyi wa Huye,n�ibindi byinshi bitudindiza,tukaba twifuza amashanyarazi ngo utu duce tw�ubucuruzi dushyuhe n� ifaranga ryinjire uko tubyifuza tubashe no gukora ibindi nko gucuranga radiyo, kureba televiziyo,gushyirisha umuriro muri telefoni cyangwa kwiyogoshesha hafi .�
Si kuri iyi santeri y�ubucuruzi yonyine ikibazo cy�amashanyarazi kiri muri aka kagari ka Gatovu kuko n�abaturage b�imidugudu ya Gitozo,Akamana na Kigarama batarabona umuriro w�amashanyarazi mugihe indi midugudu 4 yako iwufite.
Uwitwa Nyandwi Emmanuel, ati � Uretse n�iyi santeri y�ubucuruzi, natwe abayituriye twibera mu kizima cyangwa tukamurikisha ibishirira, gusubiramo amasomo kw�abana ni ibibazo bikomeye cyane, ntidushobora kumva radiyo no kureba televiziyo nk�abandi,gushyirisha umuriro muri telefoni cyangwa kwiyogoshesha hafi, n�ibindi byose bijyana no kuyabura bikomeje kutudindiza mu iterambere.��
Kubura umuriro ngo binagira ingaruka zikomeye ku rubyiruko rurangiza kwiga imyuga ruba rushaka kwihangira imirimo,aho ngo nk�urwize gusudira birupfira ubusa.
Ngo hari kandi n�abasore n�inkumi baba bashobora nko gukora akazi ko gushyira umuriro mu ma telefoni bakabona amafaranga birirwa bicaye, abagombaga kogosha birirwa bicaye, kujya kwiyogoshesha no gushyirisha umuriro muri telefoni bigasaba gukora ibilometero bitari munsi ya 3 ngo bagere aho uri, kurya ubugari bwasheshwe ku mashini na cyo kikaba ikibazo,byose bakabifata nk�imbogamizi zikomeye ku iterambere ryabo,n�impungenge ko uru rubyiruko rubura icyo rukora rwakwishora mu ngeso mbi zirimo n�ibiyobyabwenge.
Bakenerinzungu Dominique, Umuyobozi wa REG Ishami rya Gisagara, avuga ko iki kibazo bakizi kandi koko kidindiza iterambere rya bariya baturage,ariko ko igisubizo kirimo gushakwa kuko hari gahunda yo guha abaturage bose amashanyarazi bitarenze mu mwaka wa 2024 na bo ikaba ibareba,bagasabwa kuba bihanganye.
Umuyobozi w�akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry�ubukungu, Habineza Jean Paul avuga ko kugeza ubu abaturage b�aka karere bagera kuri 59% bamaze kugerwaho n�amashanyarazi barimo 12% bahawe akomoka ku mirasire y�izuba na 47% bahawe aturutse ku miyoboro migari, akavuga ko aha hose ataragera biteguye kuyahageza bitarenze muri 2024.
Tanga igitekerezo