Hari ibintu bimwe mu mibanire y’abashakanye biba bitagomba kuganirwaho n’abandi bantu usibye mugenzi wawe mubana.
Umubano w’abakundana urihariye kubera ubucuti, isano y’umubiri n’amarangamutima bisangiwe n’abantu babiri, aho kuba batatu nk’uko abahanga mu by’imibanire babivuga.
Twese twagiye tugirana n’inshuti zacu ibiganiro ku rukundo rwacu cyangwa tukabigirana abantu twizeye. Ariko, ni ngombwa kumenya ko ibintu byose biba mu mibanire yawe bitagomba gusangizwa n’aya matsinda y’abantu. Ahubwo, ujye ubisangira na mugenzi wawe muri mu rukundo cyangwa mwashakanye.
Nawe tekereza ukuntu wakumva umeze mu gihe umukunzi wawe yaganirije undi muntu ibyaranze umubano wanyu (cyane cyane ibibi).
Dore rero ibintu 4 bigomba guhora ari ibanga:
Imibonano mpuzabitsina
Ugomba kwirinda rwose kuganira ku bintu byose bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, hagati yanyu, (inshuro muyikora, ibitekerezo by’imibonano mpuzabitsina, ibibazo mu cyumba muraramo) ubiganira n’inshuti zawe cyangwa undi muntu.
Gutangira ikiganiro n’undi muntu utari uwo mwashakanye ku bijyanye n’ibyo munyuramo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina yawe n’uwo mwashakanye cyangwa uwo muri mu rukundo ni igikorwa kigaragaza kutiyubaha.
Ibijyanye n’ubukungu
Ni ngombwa kumva ko ibibazo by’amafaranga mu mibanire ari rusange. Nubwo bitesha umutwe, ibibazo by’amafaranga, bishobora gukemurwa hifashishijwe ubumenyi bukenewe.
Irinde kuganira ku bibazo by’amafaranga bitareba undi. Bishobora kurangira ubiganirije abandi, ariko mu gihe kugirango bikemuke vuba ari ngombwa kugisha inama umujyanama mu by’imari.
Utunenge
Ntabwo ari ikinyabupfura kuganira n’inshuti zawe cyangwa abandi bantu ku nenge z’umukunzi wawe. Iyo umugabo ajyanwe aho yumva ko ari munsi y’umugabo, cyangwa umugore akumva atari umugore, barababara cyane kandi ibibazo by’imibanire bishobora kurushaho gufata intera. Nta muntu n’umwe w’intungane muri byose kandi kuba mu rukundo ntibihindura uko kuri kw’Isi yose.
Kurwana cyangwa guterana amagambo
Usibye guterana amagambo bishobora kuzamo ihohoterwa ku mubiri cyangwa mu marangamutima, amakimbirane hagati yanyu ntagomba kuganirwaho n’abandi bantu. Ahubwo, biganireho na mugenzi wawe mu gihe mwembi mutuje kandi mubone igisubizo.
Src: Santenatureinnovation.com
1 Ibitekerezo
Kuwa 07/11/20
Ibyo wanditse ni imyumvire ya kera cyaneee,gusa ni byiza.naho ubundi ibibazo iyo bitavuzwe ngo bijye no mu baturanyi bikemuzwa agahini!!!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo