Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’izindi nzego zigakoreramo zirebana n’uburenganzira bw’umwana no mukurinda ihohoterwa, bavuga ko muri aka karere hakigaragara ihohoterwa rinyuranye rikorerwa abana, rigaterwa ahanini n’amakimbirane yo mu miryango, ubukene n’ibindi bityo inzego zose zigasabwa ubufatanye mu kurikumira.
Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’akarere ka Rusizi ku bufatanye n’umuryango Hope and Homes for Children Rwanda igahuza abafite aho bahuriye bose n’uburenganzira bw’umwana, byagaragaye ko muri aka karere abana b’inzererezi kimwe n’abangavu baterwa inda zitateganijwe bagenda biyongera biturutse ku ihohoterwa baba bakorewe, cyane cyane irikorerwa mu miryango kubera kubana nabi, ugasanga akenshi ababahohotera ntibahanwa kubera gukingirwa ikibaba n’abakabagaragaje, basabwa guhagurukira rimwe bagahangana n’ibi byose bibuza umwana umudendezo n’imibereho myiza.
Aganira na Bwiza.com, Rubagumya Antoine uyobora inzu y’ubufasha mu by’amategeko (MAJ) muri aka karere yavuze ko hari benshi mu bana bavutswa uburenganzira bwabo mu miryango bakomokamo ntibitabweho bitewe n’amakimbirane y’urudaca ayihoramo,bigatera bamwe muri bo kutiga neza,ntibavuzwe igihe barwaye,bakabamo n’abakoreshwa imibonano mpuzabitsina bakiri bato, bagakurizamo gutwita imburagihe cyangwa indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye,ari bwo unabonamo n’abatorongera bakajya kwibera mu mihanda, n’abiyahuza ibiyobyabwenge.
Yavuze ko bihungabanya ubwonko bw’umwana agakura nabi bikazanagira ingaruka mbi mu buzima bwe bwose, ikibabaje cyane ariko kikaba ko hari ihohoterwa rigihishirwa mu miryango,cyane cyane iry’abana baterwa inda z’imburagihe,ari yo mpamvu inzu y’ubufasha mu by’amategeko yahagurukiye kwigisha ababyeyi ibibi byo guhishira abahohotera abana.
Ati’’ guhohotera abana birahari rwose kandi hari aho bigenda byiyongera kuko nk’inda z’imburagihe ziterwa abana batarageza ku myaka y’ubukure zariyongereye, turabona urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, abana b’inzererezi hatamenyekana aho barara,ikibatunga,uko bivuza barwaye,uko biga n’ibindi bitewe n’ubwumvikane buke mu miryango, tukaba twarahagurukiye kurirwanya dufatanya n’izi nzego zindi, cyane cyane dukangurira abaturage kwirinda guhishira abahohotera abana aho bava bakagera.’’
Mama Scholastique Uwizeramariya wita ku bana bafite ubumuga mu kigo cyitiriwe Mutagatifu Faransisiko wa Asize muri aka karere,avuga ko hari benshi muri aba bana bahohoterwa n’imiryango yabo.
Ati’’ turabibona cyane kuko hari ababyeyi babatuzanira ngo tubiteho bagahita bigendera bakabadutana na telefoni baduhaye tubahamagaraho bakazikuraho , bamwe bakavuga ko abagabo babahoza ku nkeke ngo abo bana babyaye ntacyo bazamara ni abo kubatangisha byinshi gusa,bamwe bakanemeza ko bishobra kubaviramo gusenya kuko abagabo baba bashaka kubata ngo bishakire abandi, ubukene mu miryango no kumva ko bazabavuza kuri menshi badafite ntibanakire ngo babagirire akamaro,bigatuma hari byinshi babavutsa.’’
Asanga inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa bazo bakwiye kwita cyane cyane kuri aba bana kuko bagihohoterwa bikabije kandi harimo n’abakavuwe bagakira,ariko kutitabwaho neza bigatuma ubuzima bwabo burushaho kujya habi.
[caption id="attachment_145719" align="alignnone" width="811"] Bavuga ko ikibazo cy’imiryango imwe ihishira ihohoterwa rikorerwa abana nacyo giteye inkeke[/caption]
Bideri Birinda Sylvère,umukozi wa Hope and Homes for Children Rwanda muri aka karere, yabwiye Bwiza.com ko bahurije aba bose barebwa n’uburenganzira bw’umwana muri ibi biganiro ngo barebere hamwe icyakorwa ngo iri hohoterwa ricike,akavuga ko hakwiye ubufatanye bw’inzego zose bireba kugira ngo buri mwana wese wasamwe agire uburenganzira bwo kubaho neza.
Avuga ko kimwe mu byo baharanira ari ukugira ngo umwana wese agire umuryango arererwamo,ari yo mpamvu hariho na ba malayika murinzi bita ku bana batagira kivurira bakabarera nk’ababo,,kwigisha imiryango kwirinda no kurwanya amakimbirane nk’intandaro y’ihohoterwa rikorerwa aba bana mu miryango myinshi, n’ibindi akizera ko ubufatanye bwa bose buzatanga icyizere cyo kubaho neza ku mwana wese.
Mutarutinya Theogène, mu izina ry’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere,yasabye buri wese gufata umwana wese nk’uwe,ubonye ahohoterwa ntabiceceke,kandi ko akarere kahagurukiye abahohotera abana,anibutsa ko ibihano bikarishye bibateganirijwe.
[caption id="attachment_145718" align="alignnone" width="811"] Banahamagariwe kurwanya cyane cyane ubuzererezi n’iterwa ry’inda ry’abangavu[/caption]
Tanga igitekerezo