Ababyeyi bo mu mirenge ya Gihombo na Mahembe mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bakiriye neza gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato kubera akamaro babona zibafitiye,ariko kuba zikiri nke cyane bibabangamiye kuko hari abana batazigana,bagasaba ubuyobozi bw’akarere,ubwa Caritas mu mushinga wayo USAID Twiyubake usanzwe ubafasha muri uru rwego kubafasha kubyongera ngo hatagira bamwe mu bana babo basigara inyuma.
Babitangarije Bwiza.com ubwo abakorerabushake 362 bo muri iyi mirenge yombi bahabwaga ibyemezo by’ishimwe ( certificats),bashimirwa ko bamaze imyaka 4 bafasha abaturage muri byinshi bigishijwe n’uyu mushinga USAID Twiyubake birimo no guteza imbere izi ngo mbonezamikurire y’abana bato, gusa ngo n’ubukene bw’ababyeyi bamwe, kuba nta hantu hafatika hazwi zakagombye gukorera uretse mu ngo z’abaturage bamwe baba bitanze ngo bahatange, imyumvire ya bamwe mu baturage batarumva neza akamaro kazo kandi ari gahunda ya Leta yo gufasha aba bana bato gukangura ubwenge bwabo,bagasaba ko ibi byose byakemurwa, bakarerwa neza.
Kabahizi Anitha utuye mu mudugudu wa Gatare,akagari ka Nyagatare mu murenge wa Mahembe,avuga ko kugeza ubu mu mudugudu wabo habarirwa mo urugo mbonezamikurire y’abana rumwe gusa kandi abana bagombye kugana ingo nk’izi ari benshi,agasanga zongerewe byafasha ababyeyi n’abana bato bitaretse n’ubuyobozi kuko biga byinshi.
Ati’’ turashima cyane Leta yatekereje izi ngo mbonezamikurire y’abana bato kuko nk’ubu twe tubitangira tukabigisha mu midugudu nyuma y’aho tubihuguriwe n’uyu mushinga USAID Twiyubake ,ariko kwigisha bake mu mudugudu kandi uwo mudugudu wose uba urimo abana benshi cyane ni ikibazo gikomeye rwose bituma intego Leta yatekerereje kuri izi ngo mbonezamikurire y’aba bana bato itagerwaho uko bikwiye.’’
Yarakomeje ati’’ bibafasha kuri byinshi kuko twakira abana kuva ku mwaka umwe kugera kuri 5 mbere y’uko bagana amashuri abanza kuko n’amashuri y’inshuke usanga ari kure cyane ya bamwe mu bana, bakigishwa isuku,gukina,imibanire n’abandi bana,ikinyabupfura n’ibindi bibafasha muri kiriya kigero,bigafasha n’ababyeyi kubona umwanya wo kwikorera imirimo yabo kuko baba bizeye aho babasize, hano ho ni na byiza kuko Caritas ya paruwasi gatulika ya Kibingo iduha n’amata tubaha, tugasaba ubuyobozi kubishyiramo ingufu zikaba nyinshi,kuko iyo abana basigara mu ngo abandi biga natwe tutabyishimira.
Padiri mukuru wa paruwasi gatulika ya Kibongo Nkurunziza Thadee avuga ko nyuma yo kubona akamaro k’izi ngo ababyeyi bakabagaragariza ikibazo bafite cyo kubona abafasha abana babo, bihutiye guhugura abo babonamo iyo mpano , batangira uwo murimo,ariko ko hari ibigomba gukemuka ngo abana bato bige neza.
Ati’’ bikangura abana rwose mu bumenyi turabibona,ariko ingo ni nke cyane. Twe twakoze uko dushoboye muri buri mudugudu mu mirenge ya Mahembe,Kirimbi na Gihombo tuhashyira urugo rumwe rumwe, tugasanga hakenewe nibura ingo 3 kuri buri mudugudu ni byo turi gutekereza, tugasaba akarere gutekereza aho aba bana bakwigira heza ku gicumbi cy’umudugudu aho kujya mu ngo z’abantu kuko bafite aho bahurira ha Leta byaba byiza cyane.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette, na we avuga ko zikiri nke cyane kandi koko ari ikibazo gikomeye cyane nk’uko ababyeyi babivuga kuko atari byiza ko abana bamwe bagira aho birirwa bahahira ubumenyi ngo abandi kandi benshi kuruta abo birirwe mu ngo, akavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kuzongera,buri mwana wese bireba akajya agira aho ahurira na bagenzi be bakigishwa.
Kubyerekeranye n’aho kwigira,avuga ko batangiye kubikemura bubaka ibiro by’imidugudu,aho biri hakaba n’aho abana bigira n’izindi gahunda zizamura imibereho yabo,bikazajya bigenda bikemuka buhoro buhoro bitabujije ko aho bitaragera abana bifashisha ubu buryo buriho bakarerwa neza.
Tanga igitekerezo